Urukiko rw’ikirenga mu gihugu cy’u Burundi rwakatiye igifungo cya burundu , Gen Alain Guillaume Bunyoni , wahoze ari Minisitiri w’intebe w’iki gihugu cy’u Burundi ndetse runategeka ko n’imitungo ye yose ifatirwa , mu rubanza rwasomewe muri gereza nkuru ya Gitega mu Burundi.
Gen Alain Guillaume Bunyoni , akaba yari akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kwica Perezida w’igihugu cy’u Burundi , gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi ndetse n’ibindi byaha birindwi yari akurikiranyweho nyuma y’uko atawe muri yombi ashaka gutoroka igihugu.
Bitewe n’uburyo Gen Alain Guillaume Bunyoni yari umuntu akomeye muri iki gihugu cy’u Burundi , urubanza rwe rukaba rwaraberaga muri gereza nkuru ya Gitega mu Burundi aho yari afungiye , urukiko rw’ikirenga mu Burundi rukaba rwari rwarimuriye ikicaro cyarwo muri gereza nkuru ya Gitega.
Muri uru rubanza Gen Alain Guillaume Bunyoni akaba yari kumwe n’abandi bareganwa hamwe muri iyi dosiye ndetse nabo bakaba bahahwe ibihano bigiye bitandukanye aho uhahwe igihano kinini yasabiwe gufungwa imyaka 15 mugihe uhahwe igihano gito yasabiwe gufungwa imyaka itatu.
Umuntu umwe gusa muri uru rubanza akaba ariwe wagizwe umwere n’urukiko rw’ikirenga rw’u Burundi ariwe Didace igiraneza wari umushoferi wa Gen Alain Guillaume Bunyoni , urukiko rw’ikirenga rw’u Burundi kandi rukaba rwategetseko imitungo ya Bunyoni iyita ifatirwa.
Gen Alain Guillaume Bunyoni kumwe na bagenzi be bareganwa hamwe muri iyi dosiye kandi bakaba bumvikanye bijujutira imyanzuro y’urukiko rw’ikirenga rw’u Burundi ndetse bakaba basigaye mu gihirahiro nyuma y’uko badahahwe kopi y’urubanza kugirango bazatange ubujurire bwabo kuri uru rubanza.