Twagiramungu Foustin , wabaye Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi , mu mwaka 1994 kugeza 1995 , akaza guhungira mu gihugu cy’ububirigi , umuryango we watangaje ko yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Foustin Twagiramungu , w’imyaka 78 y’amavuko , umuryango we ukaba waratangaje ko yitabye Imana kuwa gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023 , apfuye urupfu rutunguranye , umuryango we ukaba waravuze ko uyu mugabo yabyutse avugako yumva atameze neza akajya kuryama , ntabyuke.
Twagiramungu , akaba yaravukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu mu burengerazuba bw’u Rwanda , akaba ari umwe mu babaye muri politike y’igihugu cy’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse na nyuma y’ayo , ubundi akaza guhungira mu gihugu cy’ububirigi , kugabane w’iburayi.
Ubuzima bwa Twagiramungu Foustin mu buhungiro akenshi bukaba bwararanzwe no kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda aho inshuro nyinshi yumvikanaga anenga bikomeye ibikorwa ndetse n’iterambere u Rwanda rugezeho , avugako u Rwanda ruyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu.
Akaba kandi yarashinze ishyaka rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yise “RDI Rwanda nziza” ndetse bikaba byaraje gutangazwa ko nyuma y’igihe kinini yarahunze igihugu yashoboraga ku kigarukamo gusa bikaba byararangiye bitabayeho ko ahunguka ngo agaruke mu gihugu.
Twagiramungu Foustin kandi nyuma y’uko ahungiye mu bubirigi mu mwaka 1995 , mu mwaka wa 2003 akaba yaragarutse mu Rwanda aje kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu nk’umukandida w’igenga aho atahiriwe n’uru rugendo kuko yagize amajwi 3.5% , mugihe Perezida Paul Kagame watsinze aya matora we yagize amajwi 95%.
Nyuma yo gutsindwa muri aya matora y’umukuru w’igihugu , Foustin Twagiramungu akaba yarayise asubira mu buhungiro mu gihugu cy’ububirigi aho yabaga kugeza kuri ubu atakibarizwa mw’isi yabazima ndetse uyu mugabo akaba yaraje no kumvikana yijujutira uko amatora y’umukuru w’igihugu ya 2003 yagenze.
Foustin Twagiramungu , akaba yari umwe mu banyarwanda biyise “leta y’u Rwanda ikorera mu mahanga” ihorana ibitekerezo byo kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bakunze kumvikana bavugako ari ubutegetsi bw’igitugu , ibintu akenshi bibagaragaza nabi mu maso y’abanyarwanda batuye mu Rwanda no hanze yarwo ndetse n’inshuti z’u Rwanda.