Goverinoma y’u Rwanda , mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali gikomeje kuba imbogamizi , yaguze imodoka 200 zizifashishwa mu gutwara abagenzi muri uyu mujyi wa Kigali.
Ni mugihe , byamaze kwemezwa ko imodoka ijana muri 200 goverinoma y’u Rwanda yaguze zamaze kugera hano mu Rwanda mugihe izindi modoka ijana zizagera mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama ku mwaka utaha wa 2024.
Ibi kandi bikaba byaje kugendana n’amabwiriza mashya yashyizweho na Minisitiri w’ibikorwaremezo mu Rwanda , amabwiriza n’ingamba bivuguruye bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali.
Aya mabwiriza mashya n’ingamba bivuguruye , bikaba byashyizweho na Minisitiri w’ibikorwaremezo mu rwego rwo kugabanya igihe abantu bamaraga ku byapa mu mujyi wa Kigali bategereje imodoka , ni mugihe kandi aya mabwiriza n’ingamba bizatangira kubahirizwa , tariki 15 Ukuboza 2023.
Ikibazo cy’imodoka zitwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali , akaba ari ikibazo cyari kimaze iminsi kirikoroza y’aba hano mu Rwanda ndetse utibagiwe no mu mahanga doreko naho cyagezeyo.
Iki kibazo cyo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali , akaba ari ikibazo goverinoma y’igihugu ikomeje gushakira umuti kuko ari kimwe mu bibazo u Rwanda ruhanganye nabyo kuko usanga abantu bamaze igihe kinini bakigarukaho.
Abatega imodoka mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali , ukaba usanga bavugako bamara igihe kinini bategereje imodoka aho bavugako kumara iki gihe cyose usanga bibateza ingaruka mbi kandi zitandukanye haba mukazi ndetse no mungo zabo.
Goverinoma y’u Rwanda , ikaba yaragiye ishyiraho ingamba ndetse n’uburyo bwo guhangana n’iki kibazo aho kuri ubu usanga n’ubwo ari ikibazo kitari cyakemuka ijana ku ijana ariko usanga hari byinshi bimaze gukorwa mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.