Nyuma y’uko umusizi Junior Rumaga n’umukobwa Bahali Ruth , basohoye amafoto agaragaza uyu mukobwa atwite ubundi agateza impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda , aba bombi bamaze gushyira hanze igisigo cyirimo amashusho n’amafoto byari bimaze iminsi birikoriza ku mbuga nkoranyambaga.
Igisigo cyiswe “Rudahinyuka” , umusizi Rumaga akaba yaragishyize hanze akinyujije ku rubuga rwe rwa YouTube akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 100 , iki gisigo kikaba gikubiyemo amafoto n’amashusho byari bimaze iminsi birikoriza ku mbuga nkoranyambaga aho abazikoresha bavugako Rumaga n’uyu mukobwa baba bagiye kubyarana.
Ubwo umusizi Junior Rumaga , yasohoraga aya mafoto agaragaza umukobwa Bahali Ruth atwite inda yenda kuvuka , akaba yaririnze kugira ibyo atangariza itangazamakuru niba koko gutwita k’uwo mukobwa by’aba ari ukuri cyangwa ari igihangano y’aba agiye gushyira hanze kijyanye n’ayo mafoto.
Nyuma y’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda bakomeje kujya impaka kuri aya mafoto ya Rumaga na Bahali Ruth bavugako by’aba ari ukuri koko baba bagiye kwibaruka imfura yabo ndetse bakanavugako n’ubusanzwe aba bombi basanzwe bakundana , Rumaga na Bahali bakaba barashyize hanze igisigo cy’ibyo bibazaga byose.
Igisigo “Rudahinyuka” akaba ari igisigo Rumaga na Bahali Ruth bahuriyemo kigaruka ku nkuru y’urukundo irimo amagambo aryohereye cyane aho aba ari inkuru y’ukuntu inkumi n’umusore bahuye bikarangira bakundanye ndetse bakanabana akaramata (umugore n’umugabo).
Umusizi Junior Rumaga kandi akaba yaratangajeko iki gisigo kizagendana n’igitabo cya cyo kizasohoka mu bihe biri imbere ndetse avugako ari inkuru mpamo ishingiye ku bantu babiri ariko batagaragaye mu mashusho y’iki gisigo kuri ubu kimaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 200 ku rubuga rwe rwa YouTube.
Igisigo “Rudahinyuka” cya Junior Rumaga n’umukobwa Bahali Ruth