Umuhanzi w’umunya-America uri mu bahanzi bayoboye umuziki w’isi muri rusange mujyana ya hip hop , Kendrick Lamar , biteganyijwe ko agiye gutaramira abanyarwanda n’abanyAfrica muri rusange hano mu Rwanda , I Kigali mu nzu y’imyidagaduro ya BK Arena , ku itariki 6 Ukuboza 2023 , nkuko byamaze kwemezwa na Global citizen.
Nkuko byamaze kwemezwa na Global citizen itegura ibitaramo bya “MOVE AFRIKA” , umuhanzi Kendrick Lamar akaba azataramira mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 , mu bitaramo bya Move Africa Rwanda bigiye kuzajya biba ngaruka mwaka , bikabera hano mu Rwanda mu nzu y’imyidagaduro ya BK Arena imaze kumenyerwaho kwakira ibiteramo nk’ibi.
Ku bufatanye bw’urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB rubinyujije muri Visit Rwanda ndetse na Global citizen , mugihe cy’imyaka itanu mu Rwanda hakaba hagiye kuzajya habera ibi bitaramo bya Move Africa Rwanda aho ari ibitaramo bizajya biba ngaruka mwaka , aho bigiye gufungurirwa amarembo n’igitaramo cy’umuhanzi Kendrick Lamar.
Kendrick Lamar , uteganyijwe kuzaririmba muri iki gitaramo , akaba ari umwe mu bahanzi bayoboye umuziki w’isi muri rusange mujyana ya hip hop , Kendrick Lamar akaba yaregukanye ibihembo bigiye bitandukanye birimo n’igihembo cya Grammy Awards abikesha umuziki we akora nku wabigize umwuga.
Nkuko bigaragara ku rubuga rusanzwe rucururizwaho amatike y’ibitaramo bibera mu nzu y’imyidagaduro ya BK Arena imaze kumenyerwaho kwakira ibiteramo hano mu Rwanda , itike ya macye muri iki gitaramo cya Kendrick Lamar akaba ari amafaranga ibihumbi 50frw , andi akaba amatike y’ibihumbi 85frw ndetse n’ibihumbi 100frw.
U Rwanda , akaba ari kimwe mu bihugu byo kw’isi gikomeje gushyira imbaraga mu bucyerarugendo rubinyujije muri Visit Rwanda aho rukomeje gukorana n’amakipe akomeye kw’isi mu kwamamaza iyi gahunda y’ubucyerarungendo ndetse no mu bindi bisate by’imyidagaduro harimo no kwakira ibiteramo nk’ibi byo ku rwego rw’isi aho ibiheruka ari ibihembo bya Trace Music Awards & festival.
Mu korohereza abashaka gukorera ubu bucyerarugendo mu Rwanda kandi umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yaratangajeko kuri ubu u Rwanda rwamaze gukuriraho abanyaAfrica bose batuye ku mugabane wa Africa bifuza gusura u Rwanda uruhushya rw’inzira ruzwi nka VISA, aho kuri ubu umuny-Africa wese ashobora kwinjira mu Rwanda ntakiguzi bimusabye.