Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri minisiteri y’ububanyi na mahanga , General (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko , leta y’u Rwanda yagaruriye ku mipaka itandukanye y’igihugu abanyarwandakazi 400 bari bajyanywe gucuruzwa.
General (Rtd) James Kabarebe , aganira na komisiyo ya Sena y’ububanyi na mahanga , ubutwererane n’umutekano , akaba yaragaragarije iyi komisiyo ko kuva uyu mwaka wa 2023 watangira , abanyarwandakazi bagera kuri 400 biganjemo abagavu bagaruriwe ku mipaka itandukanye bajyanywe gucuruzwa.
Kuwa Kane , tariki 26 Ukwakira 2023 , akaba aribwo Gen (Rtd) James Kabarebe , yagiranye ibi biganiro na komisiyo ya Sena y’ububanyi na mahanga , ubutwererane n’umutekano , aho ari ibiganiro byibanze ku ruhare rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga bagira mw’iterambere ry’igihugu.
Gen Rtd James Kabarebe , akaba yaravuzeko ku bufatanye n’urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka na Police y’igihugu , hagaruwe abantu bagera kuri 400 bari bagiye kwambutswa imipaka itandukanye y’igihugu , hakaburizwamo umugambi wo kujya ku bacuruza.
akaba yaragaraje ko kandi mu bafatiwe muri uwo mugambi ari abana b’abakobwa bato bari mu kigero cy’imyaka 18 , 19 ndetse na 20 , akaba yaravuzeko uyu mugambi akenshi waburizwagamo nyuma yo gukemangwa n’inzego z’ibishinzwe nyuma bikaza kuvumburwako bari bajyanywe gucuruzwa.
Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri minisiteri y’ububanyi na mahanga Gen (Rtd) James Kabarebe , akaba yaragize ati ” baramubazaga bati urajya he? ati ‘ndajya Tanzania , kwande?’ , ubundi bakurikirana amakuru ari muri telephone ye bagasanga inzira ziramujyana mu gihugu cya Oman “.
James Kabarebe , akaba yarijeje komisiyo ya Sena y’ububanyi na mahanga , ubutwererane n’umutekano , ko leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guhangana n’iki kibazo kicuzwa ry’abantu harimo no gushyiraho uburyo bw’imikoranire n’ibindi bihugu mu rwego rwo gukumira ubu bucuruzi bw’abantu bwibasiye isi ariko by’umwihariko abana b’abakobwa.