CG (Rtd) Emmanuel Gasana , urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangajeko rwamutaye muri yombi , kuri ubu afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite ubwo yari goverineri w’intara y’iburasirazuba.
Ku munsi w’ejo hashize , kuwa gatatu tariki 25 Ukwakira 2023 , akaba aribwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yari yahagaritse CG (Rtd) Emmanuel Gasana ku mirimo ye ya goverineri w’intara y’iburengerazuba , yari amaze igihe kingana n’umwaka ayoboye.
Mu masaha y’ijoro ryo kuri uwo wa gatatu , akaba aribwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rwayise rutangaza ko rwamutaye muri yombi kubera ibyaha akurikiranyweho yakoze ubwo yari goverineri w’intara y’iburasirazuba , nabwo umwanya yakuweho ahagaritswe.
Muri iri tangazo ry’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rikaba rivugako CG (Rtd) Emmanuel Gasana yari amaze igihe akorwaho iperereza ku cyaha akekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko nk’umuyobozi w’intara y’iburasirazuba , mu nyungu ze bwite.
CG (Rtd) Emmanuel Gasana , akaba atawe muri yombi nyuma y’igihe gito asezerewe nk’umupolice wa bigize umwaga muri Police y’igihugu , agashyirwa ku rutonde rwa bapolice 99 bahahwe ikiruhuko k’izabukuru aho yasezerewe afite ipeti rya CG (Commission General of Police).
CG (Rtd) Emmanuel Gasana , akaba atari ku nshuro ya mbere yarahagaritswe ku nshingano ze , doreko no mu mwaka wa 2022 yahagaritswe ku buyobozi bwa goverineri w’intara y’iburasirazuba , nabwo agaharikwa bitewe nibyo yagombaga kubazwa nkuko kuri iyi nshuro byagenze.
Kuri ubu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rukaba rwatangajeko rwayise rumuta muri yombi , kubera ibyaha akurikiranyweho yakoze ubwo yari goverineri w’intara y’iburasirazuba ndetse kuri ubu RIB ikaba yatangajeko CG (Rtd)Emmanuel Gasana afunzwe , nyuma y’igihe kinini akorwaho iperereza.