Goverinoma y’u Rwanda , yatangajeko hari umuturage w’u Rwanda wakomerekejwe n’isasu ryarasiwe muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , mu mirwano y’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na leta ya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , Kinshasa.
Kuri uyu munsi , mu masaha y’igicamutsi ahagana saa sita n’iminota mirongo itatu za manywa (12:30am) akaba aribwo umuturage wo mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba , u Rwanda rwatangajeko yakomerekejwe n’isasu ryarasiwe muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.
Nyuma yo gukomeretswa n’iri sasu ryarashwe n’imitwe ishyigikiwe na leta ya Congo , u Rwanda rukaba rwatangajeko uyu muturage yayise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Cyanzarwe gihereye n’ubundi muri aka karere ka Rubavu kugira ngo akurikiranwe na baganga.
U rwanda rukaba rwongeye kwamagana ubu bushotoranyi bwa leta ya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ubundi ruvugako ibyo birimo kongera ubushotoranyi ku mupaka w’u Rwanda harenzwe ku masezerano ya Luanda na Nairobi.
Leta ya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ikaba yongeye gukora ubu bushotoranyi ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko mu burasirazuba bwa bw’iki gihugu wongeye kwaduka imirwano ihanganishe FARDC n’imitwe bafatanyije ndetse n’umutwe wa M23.
Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , ikaba yarakunze inshuro nyinshi kumvikana ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo z’iki gihugu (FARDC) ndetse n’imitwe bafatanyije irimo na FDLR , gusa ibi birego bikaba byaragiye bisa nk’ibirego by’ibinyoma ndetse u Rwanda rubyamaganira kure.