Trace Awards & festival 2023 : Diamond na The Ben , bwa mbere baririmbanye indirimbo “why” ku rubyiniro rumwe
Image via igihe

Trace Awards & festival 2023 : Diamond na The Ben , bwa mbere baririmbanye indirimbo “why” ku rubyiniro rumwe

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania diamond platnumz ndetse n’umunyarwanda The Ben , ku nshuro ya mbere baririmbanye indirimbo “why” bakoranye ku rubyiniro rumwe , nyuma y’igihe kirekire iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bacye isohotse.

Ibi bikaba byabaye mw’ijoro rya cyeye , mu birori byari byabereye I Kigali mu Rwanda byo gutanga ibihembo bya “Trace Awards & festival 2023” byari bibereye ku nshuro ya mbere hano mu Rwanda aho byari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye kuri uyu mugabane wa Africa no hanze yaho.

Nyuma y’uko , ari indirimbo aba bahanzi bombi basohoye mu mwaka wa 2022 ndetse ikaza kuba indirimbo yakunzwe ku kigero cyo hejuru muri EAC Africa ndetse n’umugabane wa Africa muri rusange , bikaba ari ku nshuro ya mbere bari bahuriye kuri sitegi bayiririmba.

The Ben na diamond platinum , bakaba bahuriye ku rubyiniro rumwe nyuma y’uko umuhanzi The Ben yari yaratumiwe kuzaririmba muri ibi bihembo bya Trace Awards & festival , mugihe diamond platnumz we yari mu bahanzi babihatanira ndetse no gususurutsa ababyitabiriye.

Diamond platinum , akaba yaje no kwegukana igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu karere ka Africa y’iburasirazuba muri ibi bihembo bya Trace Awards & festival , aho yari ahatanye n’abandi bahanzi barimo n’umuhanzi Bruce Melody ukomoka mu Rwanda.

Ku nshuro ya mbere , umuhanzi The Ben na diamond platinum bahuriye ku rubyiniro rumwe baririmba indirimbo why bakoranye , image via igihe.
Indirimbo why , n’imwe mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bacye muri EAC Africa ndetse n’umugabane wa Africa muri rusange , image via igihe.

indirimbo “why” The Ben yakoranye n’umuhanzi diamond platinum , ukomoka muri Tanzania

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *