Home Amakuru U Rwanda rwatanze imfashanyo y'imiti n'ibiribwa kubagizweho ingaruka n'ibitero bya Israel muri...

U Rwanda rwatanze imfashanyo y’imiti n’ibiribwa kubagizweho ingaruka n’ibitero bya Israel muri Gaza

Ikigo kirimo gukora ubutabazi ku banya-Palestine bagizweho ingaruka n’ibitero by’indege bya Israel muri Gaza kitwa , JHCO A CHARTABLE GROUP , kuri uyu munsi cyatangaje ko cyakiriye inkunga igizwe n’imiti , ibiribwa ndetse na mata yaturutse mu Rwanda , yohererejwe abaturage ba Gaza.

Igihugu cya Israel kikaba gikomeje ibitero byacyo mu ntara ya Gaza , mu kiswe guhangana n’umutwe wa Hamas aho kuri ubu mu ntara ya Gaza habarurwa abantu barenga ibihumbi 3000 bamaze gupfira muri ibi bitero bya Israel by’umwihariko abamaze gupfa bakaba bagizwe na 60% bya bagore n’abana.

Iyi ntambara ikaba yaratangiye , tariki 7 Ukwakira 2023 , nyuma y’uko umutwe wa Hamas ugambye igitero muri Israel ubundi kigahitana abanya-israel 1300 abandi bagashimutwa kugeza na n’ubu uyu mutwe ukibabitse aho habarurwa abanya-israel barenga 150 bashimuswe.

Ubwo uyu mutwe wa Hamas wagabaga iki gitero muri Israel , Israel ikaba yarayise itangaza ko yinjiye mu ntambara ndetse iyita itangiza ibitero byiswe ibitero byo kwihorere ku barwanyi b’umutwe wa Hamas uyobora intara ya Gaza , kuri ubu Israel ikomeje kurasaho.

Ubwo Israel yatangiza ibi bitero ikaba yarayise ifungira abaturage batuye muri iyi ntara ya Gaza buri kimwe cyose , umuriro , amazi , ibiribwa , imiti ndetse n’inzira zacishwamo ubufasha bwo gufasha abaturage ba Palestine bakomeje kwicwa n’ibisasu bya Israel.

Gusa , nyuma y’uko amahanga agaragaje uburakari bukarishye kuri ibi bitero bya Israel muri Gaza , America yagaragaje ko ishyigikiye , Perezida Biden mu ruzinduko rwe yagiriye muri Israel akaba yarasabyeko hafungurwa inzira z’ubufasha ku baturage ba Gaza.

Nyuma y’ubu busabe bwa Biden , Israel ikaba yaremeye gufungura inzira zicibwamo n’imodoka ndetse n’indege bigomba kugeza imfashanyo ku banya-Palestine bakomeje kugirwaho ingaruka n’ibitero by’indege bya Israel muri aka gace ka Gaza.

Ibihugu byo kw’isi bitandukanye birimo n’u Rwanda bikaba aribwo byatangiye kohereza inkungu zitandukanye muri iyi ntara ya Gaza , mugihe iyi ntambara yo igikomeje ishami ry’umuryango wa abibumbye ryita ku buzima , OMS rikaba ryaratangaje ko abamaze gupfira muri ibi bitero 60% byabo bagizwe n’abana n’abagore.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here