Ku murogoroba wo kuri uyu wa mbere , tariki 16 Ukwakira 2023 , mu biro by’umukuru w’igihugu Village Urugero , Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Perezida Gen Brice Clotaire Oligui Nguema uyoboye inzibacyuho y’igihugu cya Gabon nyuma yo guhirika ku butegetsi , Perezida Ali Bongo.
Perezida Kagame akaba yakiriye muri Village Urugero Gen Nguema n’intumwa ze ubundi bombi bagirana ibiganiro byibanze ku nzira y’inzibacyuho ikomeje muri Gabon , umutekano ku mugabane wa Africa no mu karere ka ECCAS ndetse no kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Gabon byagirana ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Perezida Gen Brice Clotaire Oligui Nguema , akaba asuye igihugu cy’u Rwanda nyuma yo kuva mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo aho yahuye na Perezida w’iki gihugu Felix Tshisekedi bakagirana ibiganiro muri rusange byagarutse ku mutekano w’ibuhugu byombi.
Gen Brice Clotaire Oligui Nguema , kuri ubu uyoboye inzibacyuho y’igihugu cya Gabon akaba akomeje kugirira uruzinduko rwe rwa kazi mu bihugu byo kuri uy’umugabane wa Africa nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa Nzeri yarahiriye kuyobora inzibacyuho y’igihugu cya Gabon.
Itariki 8 Kanama 2023 , akaba aribwo agatsiko ka gisirikare muri Gabon kari kayobowe na Gen Nguema kayiritse ku butegetsi Ali Bongo nyuma y’uko yaramaze gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu ubundi kamufungira iwe mu rugo , nyuma y’iminsi micye Bongo ahiritswe ku butegetsi , Gen Nguema akaba ariwe wayise arahira nka Perezida w’inzibacyuho.