Umuhanzi w’umunyarwanda warufite imyaka 22 , Young CK , uherutse kwitaba Imana aguye mu gihugu cya Canada aho yari yaragiye kwiga , kuri iki cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023 , yashyinguwe mu cyubahiro n’umuryango.
Kuri iki cyumweru , Young CK , akaba aribwo yasezeweho bwa nyuma n’umuryango we , abavandimwe , inshuti mu muhango wa bimburiwe no kumusezeraho iwabo mu rugo ndetse n’igitaramo cya misa cyo ku musabira bwa nyuma ku Imana.
Umubyeyi ubyara Young CK (se) , Kagahe Jean Louis , mw’ijambo yageje kubari bitabiriye uyu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mwana we , akaba yavuzeko ari umunsi wa gahinda ariko ngo nanone ko ari umunsi wo gushima Imana , ku muryango wa Young CK.
Papa wa Young CK , akaba yagize ati ” uyu munsi , ni umunsi wo kurira kuko kubura umuhungu ukiri muto biteye agahinda. yari umwana ufite ejo hazaza heza ariko nanone ni ugushima Imana kuko numvise ko nduhutse ngize amahoro kuko yabashije kugera hano tukaba tumuherekeje”.
Kagahe Jean Louis (se wa Young CK) kandi akaba yavuzeko na n’ubu hatari hamenyekana icyateye urupfu rw’umwana we ariko avugako hari inzego z’ibishinzwe zikiri kubikurikirana , Young CK akaba yaritabye Imana tariki 17 Nzeri 2023 , aguye muri Canada.