Home Amakuru Perezida Kagame yahaye inshingano nshya Gen (Rtd) James Kabarebe n'abandi bayobozi

Perezida Kagame yahaye inshingano nshya Gen (Rtd) James Kabarebe n’abandi bayobozi

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , yahaye inshingano nshya abayobozi batandukanye barimo na Gen (Rtd) James Kabarebe wabaye umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’ububanyi na mahanga.

Mw’ijoro ryo kuri uyu wa gatatu , tariki 27 Nzeri 2023 , nkuko tubikesha itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe , akaba aribwo hatangajwe abayobozi bashyizwe mu nshingano nshya n’umukuru w’igihugu , Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Abandi bayobozi bahahwe inshingano nshya bakaba barimo , Francis Gatera wabaye umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) aho yashyizwe kuri uyu mwanya asimbuyeho Claire Akamanzi waruyoboye uru rwego rw’igihugu rushinzwe ubukerarugendo.

Hari kandi , Prof. Nshuti Manasseh wagizwe umujyanama mukuru mu biro bya Perezida wa Repabulika y’u Rwanda ushinzwe imirimo yihariye , Dr Yvonne Umulisa akaba yagizwe umunyamabanga uhoraho mu biro bya Minisitiri w’intebe.

Bwana Alphonse Rukaburandekwe akaba yagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda , ni mugihe Bonny Musefano yagizwe umunyamabanga wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda I Tokyo , mu gihugu cy’ubuyapani.

Gen (Rtd) James Kabarebe , akaba ahahwe inshingano nshya , nyuma y’uko we n’abandi basirikare bo ku rwego rwa General 12 , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda , yabahaye ikiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka myinshi bakorera igihugu ndetse n’ingabo z’u Rwanda , RDF.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here