Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rwanyomoje ubusobanuro bwatanzwe imbere y’urukiko na kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha byo kwica abantu akabashyingura iwe , wavuze ko yabishe bitewe nuko bamwanduje SIDA , RIB ivugako uyu kazungu nta bwandu bwa SIDA abana nabwo.
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , Dr Murangira B Thierry yatangajeko mu buzamini byakozwe mugihe cy’iperereza byagaragaje ko Kazungu Denis nta virusi itera SIDA afite ubundi avugako urukiko arirwo ruzikorera ubucukumbuzi kubyo Kazungu Denis yarubwiye.
Kuri uyu wa kane , tariki 21 Nzeri 2023 , akaba aribwo ku nshuro ya mbere kuva Kazungu Denis yatabwa muri yombi yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze , akurikiranyweho ibyaha 10 ashinjwa yakoreye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kanombe mu kagari ka Busanza.
Kazungu Denis , akaba yaremereye ubushinjacyaha ko ibyaha byose 10 ashinjwa ko yakoze yabikoze , ariko avugako impamvu yamuteye gukora ibyo byaha birimo no kwica abantu barenga 10 biganjemo igitsina gore , yabitewe n’uko mubo yishe harimo abo baryamanye bakamwanduza SIDA.
Kazungu Denis , akaba yarabwiye umucamanza ko yishe abakobwa 13 barimo n’umusore umwe , yabitewe no kuba hari abakobwa baryamanye bakamwanduza agakoko gatera SIDA ndetse ngo biba n’intandaro yo kwica abo bantu bose harimo nabo yatetse akarya.
Nyuma yo guha ubu busobanuro urukiko , ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye kuba afunzwe iminsi 30 ya gateganyo ngo kuko bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho atarekurwa asubire muri sosiyete , urukiko rukaba rwarayise ruvugako umwanzuro warwo uzasomwa , tariki 26 Nzeri 2023.
Ubwo Perezida w’urukiko yari ahaye ijambo Kazungu Denis ngo agire icyo avuga ku gihano asabiwe , akaba yaragize ati ” Nyakubahwa peresidante w’urukiko kuri ubu ikibuga ni icyanyu , umupira nimwe muwufite nicyo gihe ngo muwufate muwukomeze cyangwa murangare ubacike.”
Kazungu Denis , akaba yaratawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , nyuma ya makuru yatanzwe n’abaturage ubwo bari bagiye ku musohora mu nzu yabagamo akoresha , nyuma y’uko nyiri nzu yaramaze kuvuga ko amaze igihe kinini atamwishyura ubukode bw’inzu.