Home Amakuru Rwanda : inzibutso 4 za Jenoside yakorewe abatutsi zashyizwe mu murage w'isi...

Rwanda : inzibutso 4 za Jenoside yakorewe abatutsi zashyizwe mu murage w’isi , UNESCO

Ishami ry’umuryango wa abibumbye ryita ku burezi , ubuzima n’umuco (UNESCO) , kuri uyu wa gatatu tariki 20 Nzeri 2023 , ryatangaje ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , zirimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali , Bisesero , Nyamata na Murambi zashyizwe mu murage w’isi , UNESCO.

Nyuma y’uko UNESCO yanditse izi nzibutso enye za Jenoside yakorewe abatutsi , Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu , Dr Bizimana Jean Damascene , akaba yaravuzeko u Rwanda rwishimiye iki cyemezo cya UNESCO cyo kwandika izi nzibutso mu murage w’isi.

Dr Bizimana Jean Damascene , akaba yarakomeje avugako nyuma y’uko izi nzibutso zanditswe mu murage w’isi (UNESCO) bizafasha kumenyekanisha ububi bw’ibyabaye hagamijwe ko Jenoside yakorewe abatutsi itakongera kubaho ukundi aho ariho hose ku isi.

Urugendo rwo kwandikisha izi nzibutso mu murage w’isi , akaba ari urugendo rwatangiye mu mwaka wa 2012 , aho inzego zose zari zibishinzwe zakoze ibishoboka byose kugira ngo iki gikorwa cyo kwandika izi nzibutso mu murage w’isi (UNESCO) , kigerweho.

Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu , ikaba yaratangaje ko gushyira inzibutso enye za Jenoside yakorewe abatutsi mu murage w’isi (UNESCO) ari umwanzuro wafatiwe mu inama ya 45 y’inteko rusange ya komite yiga ku murage w’isi ya UNESCO.

Dr Bizimana Jean Damascene , Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu , nyuma y’iki gikorwa kandi akaba yaravuzeko ari umunsi udasanzwe ku gihugu cy’u Rwanda ndetse no ku rugendo rwo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Kuva 2012 , hakaba harabayeho imikoranire ya hafi hagati y’abaturage , impuguke zo mu Rwanda no mu mahanga , ibigo bitandukanye bizobereye ku bijyanye n’umurage nka international Council on monuments and sites , kugira ngo igikorwa cyo kwandika izi nzibutso mu murage w’isi kuri ubu kibe kigezweho.

2014 , akaba aribwo akanama gashinzwe umutekano kw’isi ku muryango wa abibumbye , gashingiye ku byemezo by’urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha , kemejeko Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda , yabaye kandi ko bitagomba kugibwaho impaka , Ni mugihe , 2018 , inteko rusange y’umuryango wa abibumbye yemeje itariki ya 7 Mata , nk’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here