Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusore wo mu karere ka kicukiro mu murenge wa kanombe mu kagari ka busanza ,nyuma yo gusanga yarashyinguye mu rugo rwe abantu bataramenyekana umubare.
Uy’umusore akaba yaravuzeko ariwe wishe abo bantu basanzwe bashyinguye iwe , ubundi avugako kari abakobwa babaga bahuriye mu tubyiniro ubundi bagatahana nk’abagiye kwinezeza (kuryamana) ubundi akabica abanje kwiba ibyo bafite.
Ibi bikaba byaratangajwe n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ,RIB ,Dr Murangira B.Thiery , nyuma y’uko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutaye muri yombi uy’umusore Kazungu Denis utuye mu mudugudu Gishikiri muri Busanza.
Kazungu Denis , urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rukaba rwaramutaye muri yombi tariki 5 Nzeri 2023 , biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bagiye ku musohora mu nzu yari atuyemo nyuma y’uko nyiri nzu yakodeshaga avuzeko yari amaze igihe atamwishyura.
Kazungu Denis , akaba yarasanzwe atuye ahantu hahwenyine ku buryo n’abaturanye be batigeraga bagera aho atuye cyangwa bamenye amakuru ye , bitewe n’uburyo yari atuye ahitaruye abaturanyi be.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha .RIB , rukaba rwaratangajeko Kazungu Denis kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mugihe hagikorwa iperereza kugirango hakorwe dosiye ye ubundi ishyikirizwe ubushinjacyaha kugirango atangire gukurikiranwa n’ubutabera.