Kuri uyu wa gatanu , tariki 25 Kanama 2023 , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 ryari rimaze igihe kingana n’iminsi 43 akaba ari itorero ryitabiriwe n’uburubyiruko rusanga 412.
I nkumba mu karere ka Burera , akaba ariho uy’umuhango wo gusoza itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 wabereye aho ari umuhango wanitabiriwe n’ababyeyi bari bafite abana babo bitabiriye itorero Indangamirwa icyiciro cya 13.
Urubyiruko rusanga 412 akaba arirwo twatojwe mu gihe cy’iminsi 43 , akaba ari urubyiruko rurimo abiga mu muhanga , abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda , ababaye indashyikirwa ku rugerero rw’Inkomezabigwi ndetse n’abayobozi b’urubyiruko bahagarariye abandi.
Urubyiruko rusoje itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 , akaba ari urubyiruko rwigishijwe amasomo arimo ku bubakamo indangagaciro , kirazira na kiraziririza by’umuco Nyarwanda no kurangwa n’umuco w’ubutore , kuba intagamburuzwa mu bibazo bahura nabyo mu buzima , kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amahoro hirya no hino.
Ur’urubyiruko kandi rukaba rwarize rukanasobanukirwa amateka y’u Rwanda , icyerekezo cy’igihugu cy’u Rwanda , kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwa rwo mw’iterambere ry’igihugu ndetse no kurinda ibyagezweho n’igihugu.
Umukuru w’igihugu , akaba yahamagariye ur’urubyiruko rusoje itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 kurangwa n’indangagaciro nzima no kuzikomeraho ubundi bagaharanira guteza imbere igihugu ndetse na Africa muri rusange ntikomeze kuba umugabane ukennye kurusha indi migabane iri kw’isi.
Perezida Paul Kagame kandi akaba yasabye ur’urubyiruko rusoje itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 , kuzamura imyumvire buri wese akirinda kuba nyamwigendaho ahubwo agafatanya n’abandi gufasha igihugu cy’u Rwanda n’umugabane wa Africa kwigira aho kubeshwaho n’abagiraneza.