Ange Ingabire Kagame , yahahwe inshingano zo kuba umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe ingamba na Politike za leta mu biro bya Perezida , akaba ari inshingano yashyizwemo n’inama y’abaminisitiri yaraye iteranye mwijoro ryo kuri uyu wa kabiri muri village urugwiro.
Mw’ijoro ryo kuri uyu wa kabiri , tariki 1 Kanama 2023 , ku biro by’umukuru w’igihungu Village urugwiro akaba aribwo hateraniye inama y’abaminisitiri yari iyobowe n’umukuru w’igihungu Perezida Paul Kagame aho yari inama yafatiwemo imyanzuro igiye itandukanye.
Akaba ari inama kandi yashyizeho abayobozi bashya mu nzego z’igihugu zitandukanye ndetse no hanze y’igihugu aho yashyizeho abayobozi bashya batandukanye bahagariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga , b’ambassaderi b’u Rwanda mu mahanga.
Iy’inama y’abaminisitiri yari iyobowe n’umukuru w’igihungu Perezida Paul Kagame , ikaba yagize CG Dan Munyuza wari umukuru wa Police y’u Rwanda akaba aherutse gusimburwa muri iz’inshingano , ambassanderi w’u Rwanda mu gihugu cy’abarabu cya Misiri.
Iy’inama y’abaminisitiri kandi ikaba yagize Major General Charles Karamba ambassaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Ethiopia ndetse akaba n’uwuhagarariye igihugu cy’u Rwanda mu muryango wa Africa yunze ubumwe ( Africa union).
iy’inama y’abaminisitiri kandi ikaba yagize Michel Sebera ndetse na Shakira Kazimbaya , b’ambassaderi b’u Rwanda mu bihugu bya Guinea ndetse no mu bwami bw’igihugu cya Morocco , iy’inama kandi ikaba yafatiwemo n’izindi ngamba zigamije iterambere ry’igihugu ndetse n’abaturarwanda muri rusange.
Imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yaraye iteranye iyobowe n’umukuru w’igihungu Perezida Paul Kagame