Kuri uyu wa mbere , tariki 31 Nyakanga 2023 , nibwo Police n’ingabo z’u Rwanda (RDF) , bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali berekeza mu gihugu cya Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado aho bagiye mu butumwa bwo ku bugabunga amahoro muri iy’intara.
Ingabo z’u Rwanda zikaba zimaze imyaka ibiri zicungera umutekano mu ntara ya Cabo Delgado , nyuma y’uko igihugu cya Mozambique n’u Rwanda bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano no gutabarana hagati y’ibihugu byombi.
Mu mwaka wa 2021 , akaba aribwo Perezida w’igihugu cya Mozambique Filipe Nyusi yasabye mugenzi we w’u Rwanda , Perezida Paul Kagame , ko yamufasha guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yari irembeje igihugu cye aho iy’imitwe yari yarigaruriye intara ya Cabo Delgado.
Mu buryo budatinze ingabo z’u Rwanda (RDF) , zikaba zarayise zerekeza muri iy’intara ya Cabo Delgado guhangana n’iyi mitwe yari yarazengereje igihugu cya Mozambique ndetse n’abaturage bo mu ntara ya Cabo Delgado aho yari yarabakuye mu byabo barahunze.
Gusa , nyuma yo gushyika muri iy’intara ya Cabo Delgado ingabo z’u Rwanda na Police bafatanyije n’ingabo z’igihugu cya Mozambique , bakaba barahanganye n’abarwanyi b’iyi mitwe bari barigaruriye iy’intara ya Cabo Delgado mugihe cy’amezi atatu gusa barahabatsimbura.
Iy’intara ya Cabo Delgado ikaba yarongeye gusubirana ubuzima ndetse n’abaturage bari barakuwe mu byabo baragaruka ubuzima bwongera kuboneka nyuma y’uko Perezida Filipe Nyusi yitabaje ingabo na Police y’u Rwanda , bakamufasha kwirukana iz’inyeshyamba zari zarigaruriye intara ya Cabo Delgado.
Ku nshuro ya mbere rero u Rwanda rukaba rwohereje abandi basirikare muri iy’intara ya Cabo Delgado bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze igihe cy’imyaka ibiri muri iy’intara ya Cabo Delgado bacungera umutekano w’iyi ntara nyuma y’uko birukanyemo inyeshyamba.
Ab’abasirikare n’abapolice bagiye mu butumwa bw’amahoro muri iy’intara ya Cabo Delgado bakaba basabwe kuzarangwa n’ikinyabumfura , imyitwarire myiza , kugira umuhate mu kazi bagiyemo , akaba ari ubutumwa bahahwe n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka , ubwo bari bagiye gufata indege bakerekeza mu gihugu cya Mozambique.