Home Amakuru Minisitiri w'umutekano yambitse ipeti rya ofisiye abapolice 501 basoje amahugurwa yo kwinjira...

Minisitiri w’umutekano yambitse ipeti rya ofisiye abapolice 501 basoje amahugurwa yo kwinjira mu kazi angana n’amazi 16

Minisitiri w’umutekano , Alfred Gasana , kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2023 kw’ishuri rya Police y’u Rwanda I Gishari mu karere ka Rwamagana , yambitse ipeti rya ofisiye abapolice 501 bari basoje amahugurwa yo kwinjira mu kazi ku mutekano nyuma y’amezi 16 bari muri ay’amahugurwa.

Minisitiri w’umutekano , Alfred Gasana , akaba yarambitse ipeti rya ofisiye abapolice 501 barimo abapolice b’igitsina gore bagera kuri 96 mugihe abapolice b’igitsina gabo bagera kuri 405 , aho bari bamaze igihe kingana n’amezi 16 bari guhugurwa ibijyanye n’akazi ku mutekano.

Minisitiri w’umutekano , Alfred Gasana , akaba yarasabye ab’abapolice binjijwe mu kazi ku mutekano mu rwego rwa ofisiye bato ko n’ubwo isi muri ik’igihe yugarijwe n’ibibazo abanyarwanda ndetse n’ibyabo bakeneye umutekano kandi ko aricyo bagiye gukora , kurinda umutekano w’abanyarwanda.

Minisitiri , akaba yaravuzeko umutekano n’amahoro birambye kugirango bigerweho hakenewe abapolice bakumira ibyaha , bubahiriza amategeko ndetse abo bapolice bakaba bagomba kugira ubumenyi n’imikorere inoze , aribyo bituma Police y’u Rwanda ikomeza kuba intagarugero mu Rwanda no mu mahanga.

Minisitiri , Alfred Gasana , akaba yarashimiye buri wese wagize uruhare rwe mu gutuma ab’abapolice 501 barimo igitsina gore 96 babona inyigisho n’ubumenyi bikenewe kugirango babashe kwinjira muri Police y’igihugu cy’u Rwanda babifite ububasha.

Ab’abapolice bari bamaze igihe kingana n’amezi 16 mw’ishuri rya Police y’u Rwanda , I Gishari mu karere ka Rwamagana bakaba barahahwe amasomo arimo , kubungabunga umutekano , ubuyobozi n’imicungire y’abantu , ubumenyi mu bikorwa bya Police , ubumenyi mu bya gisirikare , ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda ndetse no gucunga umutekano wo mu muhanda , amategeko n’andi masomo bahahwe atandukanye.

Minisitiri w’umutekano , Alfred Gasana , niwe wahaye ipeti rya ofisiye , abapolice 501 binjijwe mu kazi ku mutekano muri Police y’u Rwanda.
Abapolice b’igitsina Gore 96 nibo binjijwe mu kazi ku mutekano muri Police y’u Rwanda ku rwego rwa ofisiye.
Abapolice b’igitsina Gabo 405 nibo binjijwe mu kazi ku mutekano muri Police y’u Rwanda ku rwego rwa ofisiye.
Minisitiri , Alfred Gasana , yashimiye buri wese witanze kugirango ab’abapolice bahabwe amasomo.
Abapolice binjijwe mu kazi ku mutekano muri Police y’u Rwanda , barahiriye inshingano binjijwemo.
Hafashwe ifoto y’urwibutso , Minisitiri Alfred Gasana ari kumwe n’abapolice bashya binjijwe mu kazi ku mutekano muri Police y’u Rwanda.
Abantu bingeri zitandukanye bitabiriye uy’umuhango wo kwinjiza abapolice bashya mu kazi.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here