Mu gihe amakipe ku mugabane w’iburayi akomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2023/24 , amakipe atandukanye akomeje kwibikaho abakinnyi bashya mu rwego rwo kongera amaraso mashya mu makipe , kugirango azabashe gutangira umwaka w’imikino ahagaze neza.
Ikipe ya Manchester United , nyuma yo kugura umukinnyi wo hagati mu kibuga Mason Mount imukuye mw’ikipe ya Chelsea , Manchester United ikomeje gushakisha umunyezamu w’ikipe Inter Milan , Andre Onana , ishobora gutangaho miliyoni 55 z’amayero ndetse n’umwataka w’ikipe ya Atalanta , Rasmus Højlund.
Ikipe ya Bayern Munich , ikaba ikomeje gushakisha rutayizamu w’ikipe ya Tottenham Hotspur , Harry Kane , nyuma y’uko itanze amafaranga asaga miliyoni 70 z’amayero zikangwa n’ikipe ya Tottenham , Bayern Munich ikaba yarongeye gutanga miliyoni 87.6 z’amayero kugirango irebeko yakegukana uy’umukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko.
Gusa , amakuru atangazwa n’ikipe ya Tottenham Hotspur akaba avugako iy’ikipe nabwo yanze ay’amafaranga y’ikipe ya Bayern Munich angana na miliyoni 87.6 z’amayero yari yatanze bwa kabiri kugirango ibashe kwegukana uy’urutayizamu , Harry Kane , ikipe ya Tottenham ikaba ikomeje gushaka miliyoni 120 kugirango imurekure.
Ikipe ya Chelsea , Paris Saint- Germain , ay’amakipe yombi akaba ari mu makipe akomeje kugaragaza ko yifuza umwataka w’ikipe ya Juventus yo mu butaliyani , Dusan Vlahovic , ushobora gutangwaho amafaranga angana na miliyoni 70 cyangwa 75 z’amayero , nyuma y’uko ari umukinnyi wifuza gusohoka mw’ikipe ya Juventus.
Arsenal , Liverpool , Real Madrid ndetse n’ikipe ya Manchester United , akaba ari amakipe akomeje kuvugwaho ko yifuza umukinnyi Kylian Mbappe ikipe ya Paris Saint-Germain yamaze kuvugako izagurisha nyuma y’uko ayitangarijeko atozongera amasezerano ye ateganya kurangira mu mwaka wa 2024.
Arsenal mugihe ikomeje kuvugwaho ku gushaka umukinnyi Kylian Mbappe , iy’ikipe ikaba yaramaze kugura abakinnyi barimo , Decline Rice , Jurriene Tumber , Kei Harvert yakuye mu makipe ya Chelsea , West Ham United ndetse n’ikipe ya Ajax Amsterdam.
Manchester United , Newcastle United , zikaba zikomje kwifuza umudefanseri w’ikipe ya AC Monaco , Alex Dasisa , ni mugihe umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag yamaze kugaragaza ko yifuza uy’umukinnyi , Alex Dasisa , ushobora gutangwaho amafaranga angana na miliyoni 40 z’amayero kugirango ikipe ya AC Monaco imurekure.
Ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia ndetse n’ikipe ya Lazio Roma yo mu butaliyani , zombi zikaba zaramaze kumvikana ku mukinnyi Sergej Milinkovic Savic ukina hagati mu kibuga muri iy’ikipe ya Lazio Roma , aho ikipe ya Al Hilal izamutangaho miliyoni 40 z’amayero kugirango imusinyishe , ni mugihe hategerejwe ko umukinnyi yemera icyifuzo cya Al Hilal cyo kumugura.
Sergej Milinkovic Savic , akaba ari umukinnyi wifuzwaga n’amakipe menshi atandukanye yo ku mugabane w’iburayi ariko kuri ubu akaba ashobora kwerekeza muri Saudi Arabia agasangayo abakinnyi barimo Cristiano Ronaldo , Karim Benzema , N’Golo Kante ndetse n’abandi benshi bamaze kwerekeza muri iyi shampiyona ya Saudi Arabia.