Umukinnyi Devid De Gea , nyuma y’imyaka 12 afatira ikipe ya Manchester United , yatangajeko atozongera gukinira iy’ikipe yo mujyi wa Manchester , nyuma y’uko amasezerano yari afitanye n’iyi kipe arangiye hatorongerwa andi.
Ikipe ya Manchester United n’umukinnyi David De Gea , bakaba bashyize akadomo ku myaka 12 yari ishize uy’umunyezamu afatira iy’ikipe ya Manchester United ariwe nimero ya mbere w’iyi kipe doreko yari yarayigezemo akiri umwana muto.
Devid De Gea , uy’umukinnyi akaba yasezeyeho abafana b’iyi kipe ya Manchester United nyuma y’uko amasezerano ye n’ikipe ya Manchester United ashyizweho akadomo , impande zombi zitarumvikana ku kongerwa kwamasezerano y’uyu mukinnyi.
Ubwo shampiyona y’ubwongereza , Primier League , yari arimo kurangira Devid De Gea ndetse n’umutoza Erik Ten Hag , bombi bakaba barakunze kubazwa ku masezerano y’uyu mukinnyi Devid De Gea gusa bombi ntibagire icyo babivugaho birambuye.
Umukinnyi Devid De Gea akaba yarakunze kumvikana avugako ko yibanze ku kureba uburyo yafasha ikipe ye ya Manchester United kurangiza shampiyona ihagaze neza gusa akavugako nibya amasezerano ye mashya ari ibintu bizarebwaho nyuma.
Umutoza Erik Ten Hag we , akaba yarakunze kumvikana avugako ikipe ya Manchester United ishaka ko umugaridiye Devid De Gea yongera amasezerano ye agakomeza kuba umukinnyi wa Manchester United nkuko nawe nk’umutoza abyifuza.
De gea mu butumwa bwe akaba yagize ati ” twageze kuri byinshi nyuma y’uko inshuti Sir Alex Ferguson anguze nkaza muri iy’ikipe. nabifataga nk’icyubahiro kidasanzwe buri gihe uko nabaga nambaye uy’umwambaro , nyoboye iy’ikipe ndetse na na peresanta iy’ikipe.
Ikipe nini kw’isi , byari iby’icyubahiro ndetse kiba no kubanyamagirwe bake bakinnye umupira w’amaguru , n’ibihe bitazibagirana ndetse byageze no ku ntego kuva nagera hano , si ntatekerezako kuva muri Madrid nyiri umwana twari kugera kuri ib’ibintu nkuko twabizeho turi kumwe.”
De gea ati ” uyu niwo mwanya wanjye rero wo kuba natangira ubuzima bushya , nkongera nkisunika kubwanjye mu buzima bushya ngiye gutangira ” , Manchester United itandukanye na Devid De gea mugihe ikomeje gushaka umugaridiye w’ikipe ya Inter Milan