Perezida w’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu bufaransa , Nasser Al Khelaifi , bwa nyuma noneho yemejeko ikipe ya Paris Saint-Germain ishobora kurekura umukinnyi Kylian Mbappe agasohoka mw’ikipe ya Paris Saint-Germain mugihe ataba yongereye amasezerano muri iy’ikipe.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cya Le Parisien , Perezida Nasser Al Khelaifi akaba yaravuzeko umukinnyi Kylian Mbappe w’ikipe ye ya Paris Saint-Germain kuri ubu ari umukinnyi ushobora gusohoka muri iy’ikipe mugihe ataba yongereye amasezerano ye.
Nasser Al Khelaifi , akaba yaravuzeko Kylian Mbappe agomba kumenyesha umwanzuro we ikipe ya Paris Saint-Germain mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri biri imbere y’uko azaguma muri iy’ikipe cyangwa atazayigumamo ubundi ikipe igafata umwanzuro wayo.
Nasser Al Khelaifi , akaba yaravuzeko umukinnyi Kylian Mbappe agomba gusinya amasezerano mashya cyangwa kimwe agasohoka mw’ikipe ya Paris Saint-Germain akagurishwa ngo kuko nta kipe kw’isi yakifuza gutakaza umukinnyi mwiza wayo imutakaje ku buntu.
Mugihe gishize akaba aribwo hasohotse amakuru y’uko Kylian Mbappe ashobora gusohoka mw’ikipe ya Paris Saint-Germain nyuma y’uko hatangajwe inkuru y’uko uy’umukinnyi yamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko atazongera amasezerano ye muri iy’ikipe ya Paris Saint-Germain.
Nasser Al Khelaifi , akaba yaravuzeko yatunguwe ndetse akanabazwa n’umwanzuro w’uyu mukinnyi Kylian Mbappe ngo bitewe n’ibyo bari bumvikanye , Perezida Al Khelaifi akaba yaravuzeko nta muntu n’umwe uruta ikipe (PSG) ngo ndetse nawe ubwe.
Ni mugihe Kylian Mbappe ubwo yari mu mikino y’ikipe y’igihugu cye cy’ubufaransa akabazwa kuri ik’ikibazo yavuzeko we kigiti cye ntakibazo afitanye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Paris Saint-Germain ngo kuko kuba atazongera amasezerano ye yabibamenyesheje muri 2022.
Uy’umukinnyi Kylian Mbappe akaba akomeje kuvugwa mw’ikipe ya Real Madrid ko ariyo kipe ashobora kwerekezamo mugihe ikipe ya Paris Saint-Germain yaba ifashe umwanzuro wo kumugurisha nkuko Perezida wayo Nasser Al Khelaifi yamaze kubitangaza.
Source : Le Parisien