Home Imyidagaduro Imikino Umukuru w'igihugu yongeye kuvuga kubibazo bibera mu mupira w'amaguru w'u Rwanda

Umukuru w’igihugu yongeye kuvuga kubibazo bibera mu mupira w’amaguru w’u Rwanda

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , yongeye kuvuga kubibazo bibera mu mupira w’amaguru w’u Rwanda bigatuma ik’igice cya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru kidatera imbere mugihe ibindi byose byo mu Rwanda usanga bifite iterambere.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri , tariki 4 Nyakanga 2023 , akaba aribwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru , RBA , ubwo hiziyizwaga ku nshuro ya 29 u Rwanda rwibohoye.

Umukuru w’igihugu muri ikiganiro akaba yaragiye asubiza ibibazo byinshi yagiye abazwa muri ik’ikiganiro ariko by’umwihariko aza no gusubiza ikibazo benshi mu Rwanda bakomeje kwibaza , bibaza icyabuze ngo umupira w’amaguru mu Rwanda utere imbere , mugihe leta ntako itagira ngo iwushyigikire.

Perezida Paul Kagame , ubwo yabazwaga ku mupira w’amaguru w’u Rwanda , akaba yarasubijeko umupira w’amaguru mu Rwanda hari byinshi bigikenewe gukorwa kugirango utere imbere ndetse ngo n’ikipe y’igihugu ibone umusaruro yabuze mugihe kinini gishize.

Umukuru w’igihugu , akaba yaravugako hakenewe kubaka uburyo bwo guhera mu bana bakiri bato mu rwego rwo kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse hakavugururwa n’imikorere y’umupira w’amaguru ariko byose bihereye mu bakiri bato.

Perezida Kagame , akaba yavuzeko hakenewe impinduka mu bashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko abasheshe akanguhe muri uy’umupira bagatanga umwanya hakajyamo n’abandi bashobora no kubikora neza kurusha abisaziyemo.

Umukuru w’igihugu , by’umwihariko akaba yaranagarutse ku bintu by’amarozi , ruswa , n’ibindi bintu by’umwijima bikomeje gutuma umupira w’amaguru w’u Rwanda udatera imbere nkuko mu zindi nzego z’u Rwanda zateye imbere ku buryo bushimishije.

Akaba yavuzeko ibyo aribyo bigomba gucika bwa mbere ndetse avugako ko ari ibintu amaze igihe kinini yumva ariko ngo bitewe n’inshingano aba afite atabonye umwanya wo kubyinjiramo ngo amenye ikibazo kirimo cyatumye bidacika burundu.

Mu gusoza kuri iy’ingingo , Perezida Paul Kagame , akaba yijeje abanyarwanda ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ko ubwe agiye ku byinjiramo ndetse ateguza n’ababirimo ko umunsi yabyinjiyemo bamwe muri bo bizabagiraho ingaruka , ubundi agira ati “banyitegure”.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here