Ku munsi w’ejo hashize , tariki 4 Nyakanga 2023 , nibwo abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo , bizihije isabukuru y’imyaka 29 ishize igihugu cy’u Rwanda kibohoye , uhereye 1994 ubwo ingabo za RPA zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu.
Urugamba rwo kubohora igihugu akaba ari urugamba rutari rworoshye ariko bitewe n’imbaraga z’ingabo zari iza RPA zari ziyobowe n’umukuru w’igihugu nyakubahwa Perezida wa Repabulika Paul Kagame zaje kubohora igihugu ndetse zinahagarika Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Kuri uyu wa kabiri , Ubwo mu gihugu hose abanyarwanda bizihizaga uy’umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 29 , mu karere ka Rubavu ho abaturage bo muri aka karere bashyikirijwe umudugudu w’icyitegererezo watujwemo imiryango igera ku 120.
Imiryango 120 yatujwe muri uy’umudugudu w’icyitegererezo wo mu karere ka Rubavu wuzuye utwaye ayerenga miliyari 18 z’amfaranga y’u Rwanda , akaba ari imiryango irimo imiryango y’abatishoboye ndetse n’abaturage basanywewe n’ibiza byibasiye igihugu mu mezi ashize bigahitana ubuzima bw’abantu barenga 130.
Umuhango wo gushyikiriza uy’umudugudu w’icyitegererezo watujwemo abaturage bo muri Rubavu , akaba ari umuhango wanitabiriwe n’abayobozi bakuru bo ku rwego rw’igihugu barimo na Minisitiri w’intebe Dr Edourd Ngirente ndetse akaba n’umushyitsi mukuru wari witabiriwe uy’umuhango.
Mw’ijambo yageje ku miryango yatujwe muri uy’umudugudu w’icyitegererezo akaba yarayibwiye ko uy’umudugudu batujwemo ari impano umukuru w’igihugu yabageneye ubundi asaba imiryango yatujwe muri uy’umudugudu kuzahufata neza ndetse no kutagurisha aho batujwe.
Dr Eduord Ngirente , akaba yarakomeje asaba imiryango yatujwe muri uy’umudugudu by’umwihariko ababyeyi gusubiza abana mu mashuri mu rwego rwo gukomeza kugira igihugu gifite abana bize , Minisitiri Ngirente kandi akaba yarihanganishije imiryango y’ababuze ababo biturutse ku biza byibasiye igihugu ndetse bigatwara ubuzima bw’abantu barenga 130.
Uy’umudugudu w’icyitegererezo watujwemo imiryango 120 mu karere ka Rubavu , akaba ari umudugudu urimo ibikorwa remezo birimo urugo mbonezamikurire y’abana bato rurimo abana 180 , isoko , agakiriro , ubworozi bw’inkoko ndetse n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye byashyizwe muri uy’umudugudu.
Mu mafoto tembera umudugudu w’icyitegererezo watujwemo imiryango 120 yo mu karere ka Rubavu.