Home Amakuru Amakuru mashya : Goverinoma y'ubwongereza yavuzeko izajuririra icyemezo cy'urukiko cyo kutohereza abimukira...

Amakuru mashya : Goverinoma y’ubwongereza yavuzeko izajuririra icyemezo cy’urukiko cyo kutohereza abimukira mu Rwanda

Goverinoma y’igihugu cy’ubwongereza yatangajeko igiye kujuririra mu rukiko rw’ikirenga icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire rw’I London gitesha agaciro gahunda y’iki gihugu cy’ubwongereza yo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro muri ik’igihugu , mu Rwanda.

Akaba ari itangazo ryasohowe na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu cy’ubwongereza , Rishi Sunak , nyuma gato y’uko urukiko rw’ubujurire rw’I London rwari rumaze gusoma umwanzuro w’urukiko uhagarika gahunda y’iki gihugu cy’ubwongereza yo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro muri ik’igihugu , bakoherezwa mu Rwanda.

Muri ir’itangazo Minisitiri w’intebe w’iki gihugu cy’ubwongereza , Rishi Sunak , akaba yavuzeko igihugu cy’u Rwanda ari igihugu gitekanye ndetse ko ntakibazo abimukira n’abasaba ubuhungiro bagira mugihe baba boherejwe gutura muri ik’igihugu cy’u Rwanda .

Minisitiri Rishi Sunak , muri ir’itangazo akaba yavuzeko ubundi yubaha imyanzuro y’urukiko ngo ariko noneho kuri ubu atemeranyijewe n’imyanzuru y’uru rukiko , Sunak akaba yakomeje avuga yizerako u Rwanda rwagiye rubigaragaza inshuti nyinshi ko ari ahantu hari umutekano kandi ko ntakibazo abimukira bagirira mugihe baba bajyanywe guturayo.

Sunak , yavuzeko igihugu cy’u Rwanda ari igihugu gitekanye nkuko urukiko rw’ikirenga rubyeza ndetse ko n’ishami ry’umuryango wa abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi , UNHCR , rifite impunzi mu Rwanda zihagera zivuye muri Libya , ubundi avugako ik’icyemezo cy’urukiko biteguye ku kigeza imbere y’urukiko rw’ikirenga.

Minisitiri Rishi Sunak , mu mvugo isa nkiremereye akaba yavuzeko ikibazo cya abimukira binjira mu bwongereza ari ikibazo kireba leta y’ubwongereza , ngo kuko n’igihugu na leta bayitamo ugomba kwinjira mu bwongereza kurusha uko hakinjira abanyabyaha ndetse avugako agiye gukora ibishoboka byose kugirango iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa.

Ni mugihe kuva mu mwaka wa 2022 u Rwanda n’ubwongereza byashyira umukono kuri ay’amasezerano nta munsi wa rimwe yari yashyirwa mu bikorwa bitewe n’imbogamizi ndetse n’abahora batanga impamvu zituma ay’amasezerano ibihugu byombi bitayashyira mu bikorwa , ibintu leta y’u Rwanda n’uyu bwongereza banenga cyane.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here