Perezida William Ruto w’igihugu cya Kenya arinacyo kiyoboye ingabo z’akarere ka Africa y’iburasirazuba(EACRF) ziri mu butumwa bwa mahoro mu burasirazuba bwa Congo , yavuzeko abanenga iz’ingabo ntashingiro bafite kuko ngo igihe zimaze muri ik’igihugu cya Congo zakoze ibyari byarananiranye mu myaka 30 ishize.
Perezida William Ruto , ibi akaba yarabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa France 24 ubwo yari amubajije ku bategetsi b’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo bakunze inshuro nyinshi kumvikana banenga ingabo z’akarere ka Africa y’iburasirazuba (EACRF) ziri mu burasirazuba bwa Congo.
Mu mwaka wa 2022 , akaba aribwo ingabo z’akarere ka Africa y’iburasirazuba ( EACRF) , zatangiye koherezwa mu burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo kugarura amahoro muri ik’igice ndetse no guhagarika ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC , yabereye Nairobi na Luanda.
Gusa , abayobozi b’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo barimo na Perezida w’iki gihugu Felix Tshisekedi bakaba barakunze kumvikana bashinja iz’ingabo za EAC kutubahiriza amasezerano yazizanye mu burasirazuba bwa Congo arimo ko iz’ingabo zigomba kurasana n’umutwe wa M23.
Gusa , ik’icyifuzo cy’abayobozi ba Repabulika iharanira demokarasi ya Congo kikaba cyaragiye kinengwa n’abayobozi b’ibihugu bya EAC buvugako ingabo za EAC zitagiye kurasana n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo ahubwo ko zagiye gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.
Perezida William Ruto muri ik’ikiganiro , akaba yaravuzeko ingabo za EAC zijya kujya mu burasirazuba bwa Congo zagiyeyo umutwe wa M23 uburaho ibirometero bike ngo ugere mu mujyi wa Goma ngo ariko kuri ubu uy’umutwe ukaba warasubiye inyuma ndetse ukanarambika intwaro hasi , ibyari byarananiranye Burundi.
Perezida William Ruto , akaba yarakomeje avugako mu inama nyinshi z’abakuru b’ibihugu bya EAC ziba buri gihe Congo iba ishyigikiye imyanzuro ifatirwamo ibitandukanye n’ibyandikwa mw’itangazamakuru , akaba yaravuzeko Congo ubwayo ariyo yagize igitekero cy’uko M23 yashakirwa ahandi ituzwa aho gutuzwa muri sabyinyo nkuko yari yabyifuje mbere.
Ni mugihe ubwo Perezida Felix Tshisekedi yari yitabiriye inama y’ibihugu by’umuryango wa SADC yari yavuzeko ubwo amasezerano y’izi ngabo za EAC azaba arangiye bazicara bakarebera hamwe umusaruro wavuyemo byaba ngombwa bakazishimira ku kazi zakoze ubundi zikazinga itwazo zikava muri ik’igihugu cya Congo.
Gusa , nyuma y’aya magambo ya Perezida Felix Tshisekedi yumvikanagamo kwijujutira imikorere y’izi ngabo za EAC , hadaciyemo igihe abivuze mu inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye mu Burundi hakaba haraje kongerwa amasezerano y’izi ngabo akava ku mezi atandatu agashyirwa ku mwaka ziri muri ik’igihugu cya Congo.
Perezida William Ruto akaba yaravuzeko abanenga iz’ingabo za EAC ngo ko ntacyo zikora mu burasirazuba bwa Congo ari ukwibeshya cyane ngo kuko mugihe cy’amezi atandatu zari zimaze muri ik’igihugu cya Congo zabashije gukemura ibibazo byari bimaze igihe cy’imyaka igera kuri 30 byarananiranye gukemuka.