Mu gihugu cy’uburusiya , abarwanyi b’umutwe Wagner Group ubarizwa mu gisirikare cy’uburusiya kuri ubu bari kurwana intambara yo muri Ukraine , aba barwanyi nyuma y’umwaka urenga bari muri iy’intambara bahindukiriye bashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida w’uburusiya Vladimir Putin.
Kuri uyu wa gatandatu , tariki 24 Kamena 2023 , akaba aribwo umukuru w’uyu mutwe Wagner group yatangajeko ingabo ze (Wagner group) zamaze kurenga urubibi zikinjira mu gihugu cy’uburusiya zivuye muri Ukraine ndetse zikigarurira amajyepfo y’iki gihugu cy’uburusiya zikanafata ibirindiro bya gisirikare.
Uy’u mukuru Wagner group , Yevgeny Prigozhin , akaba yarakomeje avugako ingabo ze zigiye gukomeza zerekeza mu mujyi wa Moscow kungufu za gisirikare , ibyasaga no guca amarenga yo guhirika(Coup d’etat) ubutegetsi bwa Perezida w’uburusiya Vladimir Putin.
Gusa nyuma y’amasaha make habayeho uku kwigumura kwa barwanyi b’uyu mutwe Wagner group mu buryo butunguranye, umuyobozi wabo Yevgeny Prigozhin akaba yarategetse aba barwanyi b’uyu mutwe gusubira inyuma bakava mu gihugu cy’uburusiya ubundi bagasubira mu birindiro byabo muri Ukraine.
Amakuru akavugako uyu mukuru Wagner group nyuma yo gutegeka abarwanyi be gusubira inyuma , akaba yarayise ahungira mu gihugu cya Belarus igihugu cy’inshuti ya kadasohoka y’uburusiya , ni mugihe umutekano wari wakajijwe mu mujyi wa Moscow ndetse na Stpetersburg , mu rwego rwo guhangana n’ibi bikorwa by’iterabwoba by’umutwe Wagner group.
Perezida Vladimir Putin uyoboye uburusiya , akaba yaravuzeko kwigumura kwa barwanyi b’uyu mutwe Wagner group ari amakosa akomeye bakoze biturutse ku bayobozi bamwe na bamwe b’uyu mutwe gusa akaba atarigeze atunga agatoki umuyobozi mukuru w’uyu mutwe , Yevgeny Prigozhin.
Mugihe ibintu byari byadogereye , mu burengerazuba bw’isi hakaba haracicikanye amakuru avugako indege isanzwe itwara Perezida Vladimir Putin yabonywe iguruka gusa nyuma ikaburirwa irengero ibisankaho yahunze igihugu , gusa ibiro bya Perezida w’uburusiya Kremlin bikaba byarahakanye ay’amakuru bikavugako Perezida Putin ari mu gihugu ndetse ari no mu kazi ke.
Nyuma y’uku kwigumura kwa barwanyi ba Wagner group babishowemo n’umukuru wabo , Yevgeny Prigozhin , Perezida Putin akaba yaravuzeko aba barwanyi bagomba kuzahanwa nyuma y’uko bakoze ibikorwa byo kugambanira igihugu ndetse n’abaturage b’igihugu cy’uburusiya , gusa ibyabaye bikaba bikiri amayobera kuko abenshi bari kwibaza icyo umutwe Wagner group wari ugamije nyuma yo gutangira ibikorwa byo gukuraho Perezida Putin ukabihagarika nyuma y’amasaha make ubitangiye.