Amakuru Agezweho  : Pastor Theogene “Inzahuke” yitabye Imana azize impanuka muri Uganda
Image via inyarwanda

Amakuru Agezweho : Pastor Theogene “Inzahuke” yitabye Imana azize impanuka muri Uganda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu , tariki 23 Kamena 2023 , nibwo mu Rwanda habyutse hamenyekana inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Pastor Theogene Niyonshuti wamenyekanye muri ik’igihugu kw’izina ry’inzahuke , kubera ubuhanga yari afite mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mu-pastor , Pastor Theogene Niyonshuti , akaba avugako yaguye mu mpanuka y’imodoka ubwo yari avuye mu gihugu cya Uganda kubwiriza ubutumwa bw’Imana ndetse akaba yayise apfana n’abandi bantu batatu bari bari kumwe mu modoka bava mu gihugu cya Uganda.

Inkuru y’urupfu rwa Pastor Theogene Niyonshuti , akaba ari inkuru yababaje abakirisitu b’itorero rya ADEPR mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuko yari umuntu ukunzwe n’abantu benshi kandi bingeri zitandukanye bitewe n’uburyo yakundaga kugaragara ku rubuga rwa YouTube avuga ubuzima bwe yabayemo.

Pastor Theogene Niyonshuti wamenyekanye kw’izina ry’inzahuke , akaba yari umuntu uvuga ubutumwa bw’Imana ariko by’umwihariko akabusanisha n’ubuzima bubi yabayemo igihe kitari gito , aho yabaye umwana wo ku muhanda , abakunzwe kwitwa “imbobo” kubera ubuzima bubi bwo ku muhanda baba babayemo.

Umuyobozi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda , Pastor Isaie Ndayizeye , akaba yavuzeko itorero rya ADEPR ryamenye iby’urupfu rwa Pastor Theogene Niyonshuti , avugako ari ibintu bibaje cyane ubundi yihanganisha umuryango wa pastor Theogene Niyonshuti , kuri ubu wamaze kwitaba Imana.

Pastor Theogene Niyonshuti wamenyekanye kw’izina ry’inzahuke , akaba yitabye Imana afite imyaka 40 y’amavuko , akaba apfuye asize umuryango we umugore n’abana be batatu , Pastor Theogene akaba yari umuntu ukunzwe n’abantu benshi bitewe n’uburyo yari umuntu ukunda gutera urwenya mu biganiro yakoraga ku rubuga rwa YouTube.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *