Home Imyidagaduro Imikino Imikino : Abakinnyi benshi bakomeje kwerekeza gukina muri Saudi Arabia bakubutse Iburayi

Imikino : Abakinnyi benshi bakomeje kwerekeza gukina muri Saudi Arabia bakubutse Iburayi

Shampiyona ya Saudi Arabia , Saudi Pro League , abakinnyi benshi bakinaga ku mugabane w’iburayi bakomeje kwerekeza gukina muri iyi shampiyona yo muri Saudi Arabia ku bwinshi nyuma y’uko kuri ubu ari shampiyona irimo kuvugwa kw’isi kuva Cristiano Ronaldo yakerekeza kuyikinamo.

Shampiyona ya Saudi Arabia , Saudi Pro League , akaba ari shampiyona yatangiye kuvugwa ndetse no gukurikiranwa kw’isi muri uy’umwaka wa 2023 , nyuma y’uko umukinnyi Cristiano Ronaldo ufatwa nka nimero ya mbere kw’isi mu mupira w’amaguru , ayerekejemo.

Saudi Pro League , akaba ari shampiyona itari yarigeze igarukwaho na rimwe kuva yatangira gukinwa kugeza muri uy’umwaka wa 2023 , ubwo yatangiraga kumenyekana kw’isi ndetse no kuvungwa nyuma y’uko Cristiano Ronaldo yerekejeyo gukinayo mw’ikipe ya Al Nassr , mu kwezi kwa mbere.

Hadaciyemo n’igihe kingana n’umwaka gusa Cristiano ayerekejemo doreko ya yerekejemo muri uy’umwaka mu igura n’igurisha ry’abakinnyi ry’ukwezi kwa mbere , 2023 , kuri ubu iyi shampiyona ikaba imaze kwerekezamo abandi bakinnyi bakubutse Iburayi barimo N’Golo Kante , Benzema ndetse n’abandi.

Abakinnyi barimo , Hakim Ziych , Edouard Mendy , Kalidou Koulibaly , Roben Neves nabo kuri ubu akaba ari abakinnyi biteganyijweko bazagaragara mu myambaro y’amakipe akina muri iyi shampiyona ya Saudi Arabia , Saudi Pro League , basanzemo Cristiano Ronaldo wabimburiye abandi kuyerekezamo.

Ni mugihe bikomeje kuvugwako abakinnyi bandi batandukanye bari gukina ku mugabane w’iburayi barimo Modric , Brozovic ndetse n’abandi batandukanye bashobora kwerekeza muri iyi shampiyona ikomeje gukurura abakinnyi benshi bakinaga ku mugabane w’iburayi ubundi bakerekeza gukina muri iyi shampiyona yo muri Saudi Arabia.

Saudi Arabia nyuma y’uko ari igihugu kizwiho kuba gikungahaye ku mutungo kamere w’ibikomoka kuri Petelori , kuri ubu kikaba gikomeje urugendo rwo kumenyekana kw’isi no mu mupira w’amaguru aho kuri ubu kuri guhemba akavagari k’amafaranga atagira ingano abakinnyi bari kwerekeza gukina muri shampiyona yo muri ik’igihugu bakubutse ku mugabane w’iburayi.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here