Home Amakuru Rwanda-Zambia : Perezida Kagame yakiriye mugenzi we w'igihugu cya Zambia , Hakainde...

Rwanda-Zambia : Perezida Kagame yakiriye mugenzi we w’igihugu cya Zambia , Hakainde Hachilema

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Village urugwiro mugenzi we w’igihugu cya Zambia , Perezida Hakainde Hachilema , kuri ubu watangiye uruzinduko rwe rw’akazi rw’iminsi ibiri muri ik’igihugu cy’u Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri , tariki 20 Kamena 2023 , akaba aribwo Perezida Hakainde Hachilema yageze mu Rwanda akakirwa na mugenzi we umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame , ubundi bakaza kugirana ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri muri Serena hotel , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yarakiriye ku meza Perezida Hakainde Hachilema , ubundi bagasangira amafunguro ya ni mugoroba ndetse akaba ari umusangiro wari witabiriwe n’abandi badipolomate b’ibihugu byombi.

Perezida Hakainde Hachilema , kuri uyu munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda , akaba yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwa Kigali ruri ku gisozi ubundi yunamira inzirakarengane zishyinguye muri ur’urwibutso rwa Kigali.

Kuri uy’umunsi kandi abakuru b’ibihugu byombi bakaba bari bwongere kugirana ibiganiro biri buze gukurikirwa n’ikiganiro bari bugirane n’itangazamakuru aho ari ikiniro kuri buze kugaruka ku mubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo uy’umubano wakagurwa.

Perezida Paul Kagame ndetse na Hakainde Hachilema , bikaba biteganyijweko bazitabira inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga rikoreshwa mu banki n’ibigo by’imari yiswe “Inclusive Fintench Forum” akaba ari inama yatangiye kubera hano mu Rwanda tariki 20 Kamena 2023 , ikitabirwa n’abarenga ibihumbi 2000.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here