Home Imyidagaduro Imikino Amavubi : Ikizere cyo kujya mu gikombe cya Africa AFCON2023 cya yoyotse

Amavubi : Ikizere cyo kujya mu gikombe cya Africa AFCON2023 cya yoyotse

Ikipe y’igihugu , amavubi , Ikizere cyo kubona itike yo kujya mu gikombe cya Africa , AFCON2023 , kizabera mu gihugu cya Ivory Coast cya yoyotse nyuma yo gutsindwa mu rugo n’igihugu cya Mozambique ibitego (2-0) , kibatsindiye kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye Stadium.

Amavubi akaba yagiye gukina uy’umukino ubanziriza umukino wa nyuma wo mu matsinda hari ikizere cy’uko ashobora gutsinda uy’umukino ubundi agahita agira amahirwe yo kuzahatanira itike yo kujya muri ik’igikombe cya Africa ubwo yari kuzaba ahura n’igihugu cya Senegal cyo cyamaze kubona tike.

U Rwanda muri uy’umukino rukaba rwasabwaga gusa kwitsindira igihugu cya Mozambique ubundi rukagira amanota atanu (5pts) ubundi rugahita runganya amanota n’igihugu cya Benin doreko ik’igihugu cya Benin cyari cyaganyije igitego (1-1) n’igihugu cya Senegal , mu mukino ibihugu byombi byari byahuyemo.

U Rwanda , mugihe rwari kuba rutsinze uy’umukino rwari rwakiriyemo igihugu cya Mozambique rukaba rwari kuba rwishyize mu mwanya mwiza uruha amahirwe yo kuba rwabona itike yo kuzajya muri ik’igikombe cya Africa ku mukino wa nyuma w’itsinda ruhereyemo ruzahuramo na Senegal.

Gusa , kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye uko abanyarwanda benshi bari ba byiteze akaba atariko byagenze kuko igihugu cya Mozambique cyaje kuhacana umucyo nyuma yo gutsinda U Rwanda ibitego (2-0) byose byatsinzwe n’abakinnyi bakina imbere ku busatirizi bw’iki gihugu.

U Rwanda , kuri ubu akaba arirwo rwa nyuma mw’itsinda ruhereyemo aho rufite amanota agera kuri abiri (2pts) rwabonye mu mukino wa mbere w’itsinda rwanganyijemo n’igihugu cya Mozambique ndetse n’umukino rwanganyijemo n’igihugu cya Benin.

Ni mugihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa , CAF , ryateye U Rwanda mpaga nyuma y’uko bimenyekanyeko rwakinishije umukinnyi ufite amakarita atamwemerera gukina mu mukino rwari rwanganyijemo igitego (1-1) n’igihugu cya Benin , mu mukino wabereye hano mu Rwanda kuri Sitade ya Kigali Pele Stadium.

Hakomeje kwibazwa ku kazoza k’amavubi ka kabura , nyuma y’uko ikizere cyo kujya mu gikombe cya Africa kiyoyotse.
Ikipe y’igihugu , amavubi , iheruka gutsindira mu rugo ku butaka bw’u Rwanda , mu myaka 5 ishize.
ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here