Mu gihugu cya Uganda mu gace ka Mpondwe mu burengerazuba bwa Uganda ahegeranye n’umupaka wa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , abarwanyi bikekwa ko arabo mu mutwe wa ADF bateye ikigo cy’ishuri cya Lhubirira ubundi bica abanyeshuri 25 , abandi 8 barakomereka bikomeye.
Kuri uyu wa gatanu , tariki 16 Kamena 2023 , akaba aribwo ab’abarwanyi bikekwa ko arabo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF bateye ik’ikigo cya Lhubirira cyo mu mujyi wa Mpondwe ubundi bica abanyeshuri 25 mugihe abandi 8 bakomeretse kuburyo bukomeye.
Police y’igihugu cya Uganda , ikaba yaratangajeko ik’igitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF wiyitako ari ishami ry’umutwe w’iterabwoba wa leta ya kisiramu urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukorera mu mashyamba yo muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.
Police ikaba yarakomeje ivugako abasirikare b’igihugu cya Uganda barimo gukurikirana iz’inyeshyamba z’uyu mutwe wa ADF aho zahungiye muri parike y’igihugu ya Virunga mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma y’uko zigambye ik’igitero cyahitanye ubuzima bw’abantu 25.
Fred Unenga , umuvugizi wa Police ya Uganda akaba yaravuzeko imirambo 25 y’abanyeshuri ariyo yabashije kugezwa ku bitaro bya Bwera byo muri aka gace ka Mpondwe , akaba yarongeho ko kandi inzu y’uburyamo yo kuri ir’ishuri iz’inyeshyamba zayitwitse igakongoka ndetse zikanasahura inzu y’ibiribwa.
Ni mugihe igitero nk’iki atari ubwa mbere umutwe wa ADF ukigaba mu gihugu cya Uganda doreko mu mu mwaka 1998 nabwo uy’umutwe wa ADF wagambye igitero nk’iki kw’ishuri ry’imyuga rya Kichwamba Technical Institute riri hafi n’umupaka wa Congo ndetse muri ik’igihe hakaba harashimuswe abanyeshuri bagera ku 100.
Uganda ikaba imaze igihe mu gihugu cya Congo iri mu bikorwa byo kurwanya uy’umutwe w’iterabwoba wa ADF aho ik’igihugu cya Uganda cyohereje ingabo muri ik’igihugu cya Congo , ADF akaba ari umutwe wiyise umutwe wa leta ya kisiramu wiyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Uganda , ubushinja gutoteza abisiramu batuye muri ik’igihugu cya Uganda.