Kuri uyu wa kabiri , tariki 12 Kamena 2023 , nibwo Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri yongeye kwitaba urukiko kugirango aburane mu mizi kwifunga n’ifungurwa rye ry’agateganyo nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rumusabiye gufungwa iminsi 30 kubera uburemere ibyaha akurikiranyweho bifite.
Tariki 15 Gicurasi 2023 , akaba aribwo urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwasabiye Turahirwa Moses igifungo cy’iminsi 30 kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho n’ubutabera birimo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa Moses akaba yaratawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gusa nyuma yo gupimwa agasangwamo ibiyobyabwenge ku cyaha yari akurikiranyweho hakaba harayise hiyongeraho n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Nyuma yo kugera imbere y’inteko iburanisha , Turahirwa Moses , akaba yarasabye urukiko ko rwatesha agaciro umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwa musabiye kuba yaburana afunze ndetse avugako uwo mwanzuro watashwa agaciro kuko urukiko rwahufashe rushingiye ku mpamvu atigeze arengwa.
Ubushinjacyaha bwo bukaba bwarakomeye ku mwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ubundi buvugako ari umwanzuro urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwafashe rushishoje ngo kuko ari umwanzuro ushyize mu gaciro bitewe n’ibyaha Turahirwa Moses akurikiranyweho ndetse bikaba binagikorwaho n’iperereza.
Turahirwa Moses nyuma yo kumva ubushinjacyaha agasabwa kugira icyo abivugaho , akaba yafashwe n’ikiniga agasuka amarira ubundi saba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge guca inkoni zamba agafungurwa akaburana adafunze ngo kuko n’iminsi amaze muri gereza amaze gufatiramo amasomo.