Kuri uyu wa Kabiri , tariki 6 Kamena 2023 , ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) I kimihurura nibwo habayeho ihererekanya bubasha hagati ya Lt Gen Mubarakh Muganga ndetse na Gen Jean Bosco Kazura , yasimbuye kumwanya w’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF).
Muri uy’umuhango w’iherekanya bubasha kandi Lt Gen Mubarakh Muganga akaba yayise nawe ashyikiriza inshingano yarafiye zo kuba umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka , Mej Gen Vincent Nyakarundi wa musimbuye muri iz’inshingano.
Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame ndetse akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) , akaba ariwe wakoze iz’impunduka mu nzego z’umutekano za RDF mw’ijoro ryo kuwa mbere rishya kuwa kabiri ndetse asabako abashyizwe mu nshingano bahita bazitangira byihuse.
Lt Gen Mubarakh Muganga akaba abaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF) nyuma y’uko nta gihe kinini cyari gishize umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ndetse akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda , amuhaye inshingano zo kuba umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka.
Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , akaba yarashyizeho abayobozi bashya batandukanye mu nzego z’umutekano aho Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri mushya w’ingabo ndetse na Lt Gen Mubarakh Muganga agirwa umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF).