Abahanzi b’Abanyarwanda batandukanye bamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda nyuma y’uko igihe cy’impeshyi (Summer) kirimo kwegereza bongeye gukora munganzo bashyira indirimbo nshya hanze mu rwego rwo gukomeza kuryohereza abafana babo , muri ik’igihe cy’impeshyi (Summer).
Abahanzi b’Abanyarwanda barimo , Bruce melody , Juno Kizengenza , Riderman , Ariel ways , Nel ngabo , Tom close , Afrique , Okkama , Bob pro , Papa Cyangwe , Chris Easy , Yago , Confy ndetse n’abandi batandukanye muri uk’ukwezi kwa Gicurasi 2023 bakaba barasohoye indirimbo zabo nshya.
Producer Bob pro , umuhanzi Nel ngabo ndetse na Tom close , aba by’umwihariko bakaba barasohoye album zabo nshya zigiye ziriho indirimbo zirenga 10 , ni mugihe umuhanzi Niyo Bosco nawe yateguje abakunzi b’umuziki nyarwanda nawe ko yitegura gushyira album y’indirimbo ze hanze.
Impeshyi (Summer) y’uyu mwaka wa 2023 , akaba ari impeshyi igeze abahanzi b’Abanyarwanda barimo gukora neza aho uri gusanga buri muhanzi wese ahugiye mu gusohora indirimbo nshya mu rwego rwo gukomeza kuryohereza abafana be muri ik’igihe cy’impeshyi (Summer).
Kw’isonga z’indirimbo zikunzwe zasohotse muri ik’igihe cy’impeshyi hakaba haza indirimbo y’umuhanzi Bruce melody yise “Zanzibar” yakoranye n’umunya-Tanzania , Harmonize , ikaba yarasohotse muri uk’ukwezi kwa Gicurasi , igakorwa n’umu-producer element uzwi nka “Eleeee”.
Indirimbo Zanzibar ya Bruce melody ari kumwe na Harmonize.