Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , muri Village urugwiro yaganiriye n’abanyeshuri baturutse mw’ishuri rya Harvard Business School ryo muri leta zunze ubumwe za America ubundi abaganiriza kw’isomo ryo kudacika intege uko ibibazo byaba bimeze kose.
Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , akaba yarabwiye ab’abanyeshuri ba Harvard Business School ko isomo rikomeye mu buzima kugirango umuntu agere ku cyo yifuza mu buzima bwe aruko atemerako hari imbaraga za musubiza hasi uko zaba zimeze kose.
Amashusho y’umukuru w’igihungu aganira n’aba banyeshuri bo mw’ishuri rya Harvard business school , akaba ari amashusho yashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’igihungu , kuwa mbere tariki 15 Gicurasi 2023 , hakoreshejwe urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihungu , Village urugwiro.
Muri ik’ikiganiro n’abanyeshuri ba Harvard business school , Umukuru w’igihugu akaba yaragarutse kuburyo u Rwanda rwanyuze mu bihe bigoye bya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , ariko rukaza kongera gutera imbere kandi mu buryo bwihuse kuri ubu bukaba bugaragarira buriwe.
Umukuru w’igihugu , akaba yarabwiye ab’abanyeshuri ko iby’u Rwanda rwaciyemo ntaho bitandukaniye cyane nibaba mu buzima busanzwe aho usanga hari igihe umuntu ahura n’ibintu cyangwa abantu bamusubiza hasi gusa ababwirako uko byaba bimeze kose nta muntu ukwiye kuguma hasi ahubwo agomba gukora ibishoboka byose akava aho hantu yashyizwe.
Perezida Paul Kagame , akaba yaravuzeko ubwo buri wese yageraga mu Rwanda nyuma y’uko Jenoside yakorewe abatutsi yari imaze guhagarikwa yavugako u Rwanda rutazongera kubura umutwe ndetse ngo n’abamwe muri bo akaba ariko bakunda kwibaza.
Umukuru w’igihugu , akaba yarakomeje avugako nyuma y’ibyo bihe byari bigoye , u Rwanda rukaba rwarongeye kubura umutwe nyuma y’uko abantu benshi yewe n’abamwe muri bo babonaga ko bidashoboka ariko kuri ubu rukaba rugeze kwiterambere rigaragarira buri wese.
Nyuma y’iki kiganiro , abanyeshuri n’abo bakaba barahahwe umwanya ubundi bakabaza ibibazo by’abo gusa ariko akaba ari ibibazo ahanini byibanze kw’iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda nyuma y’imyaka 29 ruvuye mugihe cyicuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame , akaba ari umwe mu batanga imbwirwaruhame muri ir’ishuri rya Harvard business school , ishami ry’ubucuruzi ry’ishuri rya Harvard ryo muri leta zunze ubumwe za America.