Home Africa SADC , yemejeko igiye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DR Congo

SADC , yemejeko igiye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DR Congo

Umuryango w’ibihugu bigize Africa y’amajyepfo , SADC , byemejeko bigiye kohereza ingabo z’uyu muryango mu burasirazuba bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo kugirango zifashe ingabo z’iki gihugu FARDC kurwanya umutwe wa M23 zimaze umwaka zihanganye naho.

Akaba ari umwanzuro wafatiwe mu nama y’uyu muryango yabaye , tariki 8 Gicurasi 2023 , igaterana iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi aho ari inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania , Felix Tshisekedi wa RDC , Cyril Ramaphosa wa Africa y’epfo ndetse na Perezida Hage Geingob wa Namibia arinacyo gihugu cyari cya kiriye iy’inama.

Ibindi bihugu birimo igihugu cya Angola , Malawi ndetse na Zambia bikaba byari bihagarariwe n’abaminisitiri muri iy’inama y’umuryango wa SADC , iy’inama ikaba yaremeje kohereza ingabo z’uyu muryango mu burasirazuba bwa Congo nyuma yo kugaragaza impugenge z’umutekano muke ukomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Congo biturutse ku mitwe yitwaje intwaro ihabarizwa.

Uy’umuryango kandi ukaba waramaganye ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo irimo n’umutwe wa M23 umaze umwaka uhanganye n’ingabo za Congo , FARDC , aho uy’umutwe wa M23 wigaruriye ibice bigiye bitandukanye mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo birimo n’umujyi wa Bunagana , ukora ku mupaka wa Uganda.

Ni mugihe iz’ingabo z’umuryango wa SADC hatigeze hatangazwa itariki ndetse n’ingabo zizoherezwa mu burasirazuba bwa Congo , mugihe iz’ingabo za SADC z’aba zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo zikaba zizagenda zisangayo ingabo za karere ka Africa y’iburasirazuba nazo ziri mu burasirazuba bw’iki gihugu mu rwego rwo kugarura amahoro muri ak’agace.

Ariko nubwo ingabo za karere ka Africa y’iburasirazuba ziri muri Congo , abategetsi b’iki gihugu bakaba bakunze kumvikana bijujutira imikorere y’izi ngabo aho bavugako iz’ingabo zagiye muri Congo zigiye kurwana umutwe wa M23 mugihe abakuru b’ibihugu bya EAC bo bavugako iz’ingabo zagiye muri Congo kubungabunga umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu zitagiye kurasana n’imitwe ihabarizwa.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here