Home Imyidagaduro Ibyamamare Perezida Paul Kagame akomeje kuvungwa ibingwi n'abahanzi bakomeye kuri uy'umugabane wa Africa

Perezida Paul Kagame akomeje kuvungwa ibingwi n’abahanzi bakomeye kuri uy’umugabane wa Africa

Abahanzi bakomeye kuri uy’umugabane wa Africa barimo Devido wo mu gihugu cya Nigeria , Harmonize wo mu gihugu cya Tanzania , bongeye kugaragaza urukundo bakunda Perezida Paul Kagame , umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Umuhanzi Devido , umwe mu bahanzi bakunzwe mu gihugu cya Nigeria ubwo yari mu kiganiro n’igitangazamakuru cyo mu Bufaransa , French Fashion L’Officiel , avuga kuri kariyeri y’umuziki ndetse no kuri album ye yise “Timeless” aherutse gushyira hanze muri uy’umwaka wa 2023.

Devido , yongeye kuvuga kuri experience ye yagiriye mu Rwanda ubwo yahazaga aje kuhakorera igitaramo akakirwa n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame , ubundi avugako kari ibintu byamubayeho muri kariyeri ye y’umuziki atazigera yibagirwa na rimwe.

Muri ik’ikiganiro Devido akaba yaravuzeko mu mwaka wa 2014 , ubwo yaraje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyo kwibohora cyiswe “Ni wowe” yatunguwe no gusanga umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ndetse na Madam we kumwe na Ange Kagame bari ku kibuga cy’indege baje kumwakira.

Devido muri ik’ikiganiro akaba yaravuzeko atazigera yibagirwa ibintu byamubayeho ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame avugako ubundi nk’umukuru w’igihugu abari umuntu uba ufite inshingano nyinshi ndetse n’igihe yaje kumwakiriraho yari akwiye kuba aryamye aruhutse bitewe n’inshingano aba yiriwemo ariko akaza kumwakira ku kibuga cy’indege.

Ubundi Devido avugako ari ibintu byamubereye ikintu atazibagirwa mu buzima bwe , avugako niyo abitekerejeho yumva hari ikintu gihindutse cyane muri we ndetse no kumvako hari ikintu gikomeye yakoze muri uy’umuziki akora ubuzima bwe bwa buri munsi.

2014 , Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame yakira ku kibuga cy’indege umuhanzi Devido , Image via Inyarwanda.

Devido , avuze kuri Perezida Paul Kagame mugihe hari hashize iminsi mike umuhanzi Harmonize nawe wo muri Tanzania akoresheje imbuga nkoranyambaga ze yatangaje urukundo akunda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame.

Umuhanzi Harmonize , muri uk’ukwezi kwa Mata 2023 akoreshe imbuga nkoranyambaga ze akaba yaravuze ati ” no you , no Peace” bivuga ngo “nta wowe , nta mahoro” ubundi ay’amagambo ye ayaherekesha ifoto y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame.

Akaba ari ibintu byakiriwe neza n’abanyarwanda uretse n’urukundo uy’umuhanzi yagaraje ko akunda umukuru w’igihugu , akaba yanagaragajeko yifatanyije n’abanyarwanda muri rusange mugihe bari barimo kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Devido na Harmonize , bombi akaba ari abahanzi bakunzwe cyane mu bihugu byabo ndetse utibagiwe no kuri uy’umugabane wa Africa , akaba ari n’abamwe mu bahanzi bakomeye cyane mu muziki wa Africa gusa bombi bakaba nta ndirimbo bari bahuriramo cyangwa ngo bakorane.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here