Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame na Madam we Madam Jeannette Kagame bamaze kugera mu gihugu cya Benin aho bagiye kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu aho Perezida Kagame azahura na mugenzi we w’igihugu cya Benin Patrice Talon ndetse bakagirana n’ibiganiro mu muhezo.
Umukuru w’igihugu ndetse na Madam we Madam Jeannette Kagame , bakaba bagiriye ur’uruzinduko muri ik’igihugu cya Benin nyuma y’ubutumire bwa Perezida w’igihugu cya Benin Patrice Talon nkuko byatangajwe n’ibiro bye by’umukuru w’igihugu muri Benin.
Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame , bikaba biteganyijweko Perezida wa Benin azakira mu biro bye Perezida Paul Kagame ndetse bakagirana n’ibiganiro mu muhezo bigomba gukurikirwa n’inama ihuriwemo n’intumwa z’ibihugu byombi , u Rwanda na Benin.
Iy’inama akaba ari inama izasinyirwamo amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo kwimakaza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi , ibiro by’umukuru w’igihugu cya Benin bikaba byaratangajeko kandi abakuru b’ibihugu byombi bazagirana n’ikiganiro n’itangazamakuru.
Akaba ari ikiganiro kizibanda kugushimangira ubufatanye bw’igihugu cya Benin n’u Rwanda by’umwihariko ubucuruzi , ishoramari , gusangira ubunararibonye ndetse n’ubucyerarugendo hagati y’ibihugu byombi , u Rwanda na Benin.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi bakaba bazagaruka ku bijyanye no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi , ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’imijyi y’ibihugu byombi , guteza imbere inganda z’imyenda ndetse n’ubufatanye mu guhashya ibikorwa by’iterabwoba.