Umukuru w’igihungu cy’ubufaransa , Perezida Emmanuel Macron , yongeye kuvugako nubwo ubufaransa ari inshuti y’igihugu cya leta zunze ubumwe za America bitavuzeko ubufaransa bugomba kuba ingaruzwa muheto ya leta zunze ubumwe za America.
Perezida Emmanuel Macron , akaba yarongeye kuvuga ay’amagambo ubwo yagiriraga uruzinduka rw’akazi mu gihugu cy’ubuholandi nyuma y’uko ari amagambo yari yavuze ubwo yari mu gihugu cy’ubushinwa agaruka ku kibazo cy’ubushinwa n’ikirwa cya Taiwan.
Ubwo Perezida Macron yari mu ruzinduko rwe rw’akazi mu gihugu cy’ubushinwa akaba yaravuzeko ubumwe bw’uburayi bwagakwiye gutekereza ku mubano wabwo na America asa nkububurira avugako buzashiduka bwaye ingaruzwa muheto y’iki gihugu bitewe n’uburyo bukishingikirizaho.
Gusa , amagambo ya Perezida Emmanuel Macron akaba atarakiriwe neza mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi birimo ubumwe bw’uburayi na America ndetse bavugako Macron yarengereye avugira ayo magambo mu gihugu cy’ubushinwa mu ruzinduko rwe rw’akazi yari yahagiriye.
Ubwo yari yasuye ubuholandi mu kiganiro n’itangazamakuru akaba yarongeye kubazwa kurayo magambo yatangarije mu bushinwa ubundi Macron yongera kuvugako ibyo yavuze ntacyo yicuza ubundi avugako nubwo uburayi ari inshuti ya America bagakwiye gutangira gutekereza uko ubwabo babaho batagendeye mukwaha kwa America.
Perezida Macron , akaba yaravuzeko uburayi bwagakwiye gutekereza ku bijyanye n’umutekano wabwo butishingikirije America kuko ari ibintu usanga bibushora mu makimbirane ataringombwa ndetse avugako uburayi bwagakwiye no gutekereza kurekera guhangana n’ubushinwa kuko ari igihugu nacyo gikomeye kw’isi mu buryo ubwo aribwo bwose.
Macron ubundi avugako uburayi nta nyungu nimwe bufite mu kwivanga mu bibazo by’ubushinwa n’ikirwa cya Taiwan , America ihora ivugako izarwanirira mugihe ubushinwa bwagitangizaho intambara bushaka ku cyigarurira ibintu bivungwako n’uburayi bwashyikira America muri iy’intambara America yaba itangije mu gice cya Asia.
Ubushinwa bukaba bufata ikirwa cya Taiwan nk’intara y’ubushinwa ya bwiyomoyeho ndetse ko igihe runaka buzayigarukaho ubundi bukavugako ibikorwa bya leta zunze ubumwe za America ndetse n’uburayi byo gushaka kwerekana ikirwa cya Taiwan nk’igihugu kigenga mugihe ibihugu byinshi kw’isi bigifata nk’intara y’ubushinwa ari ubushotoranyi.
Perezida Macron , akaba yaravuzeko uburayi bwagakwiye gutekereza ku mubano wabwo na leta zunze ubumwe za America kuko bushobora kuzashiduka bwarabaye ingaruzwa muheto y’iki gihugu bitewe n’uburyo bukishingikirizaho ubundi avugako kuba uburayi ari inshuti ya America bitavuzeko bugomba kuba umucakara wa leta zunze ubumwe za America.
Abategetsi bo mu burengerazuba bw’isi bakaba batarishimiye ubwirwa ruhame ya Perezida Macron bitewe n’uko Perezida Macron ndetse n’ubufaransa ayoboye bazineza aho uburayi ndetse na leta zunze ubumwe za America bahagaze ku kibazo cy’ubushinwa n’ikirwa cya Taiwan bashakako cya kigenga ibintu ubushinwa bufata nk’ubushotoranyi.