Umukuru w’igihugu cy’ubufaransa , Perezida Emmanuel Macron , mu ruzinduko rwe rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriye mu gihugu cy’ubushinwa yaburiye ibihugu by’iburayi harimo n’ubufaransa ayoboye ko bishoboka kuba ingaruzwa muheto y’igihugu cya leta zunze ubumwe za America , bitewe n’uburyo biyishingikirizaho.
Perezida Emmanuel Macron , akaba yarabwiye ibihugu by’iburayi ko bishobora kwisanga byabaye ingaruzwa muheto y’igihugu cya leta zunze ubumwe za America ubundi abisaba kurekera guhora byishingikirije kuri America mu rwego rwo kwirinda kuba byakisanga mu bibazo bya America n’ubushinwa.
Perezida Macron , uku kuburira uburayi , akaba yarakugarutseho tariki 9 Mata 2023 , ubwo yasozaga uruzinduko rwe rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga muri ik’igihugu cy’ubushinwa aho yavugaga ku ingingo yo kwigenga kw’ikirwa cya Taiwan , ubushinwa bufata nk’intara y’igihugu cy’ubushinwa yabwiyomoyeho gusa bukazayigarura.
America n’ubushinwa , akaba ari ibihugu bimaze imyaka myinshi birebana iy’ingwe kubera Taiwan bitewe n’uko ubushinwa buvugako Taiwan ari intara y’ubushinwa mugihe America nubwo yemera Taiwan nk’intara y’ubushinwa imaze imyaka myinshi mu bushotoranyi bugamije kwerekana Taiwan nk’igihugu kigenga.
Perezida Emmanuel Macron w’ubufaransa , aburira uburayi akaba yaravuzeko niba ubwabo barananiwe gukemura amakimbira y’uburusiya na Ukraine kuri ubu hakaba hari intambara imaze umwaka urenga ndetse bakaba batazi n’iherezo ryayo , ntampamvu abona yatuma banivanga mu by’ubushinwa ndetse na Taiwan.
Igihugu cy’ubushinwa kikaba gifata Taiwan nk’intara y’iki gihugu yakiyomiyeho ndetse bukaba buzongera kuyigarurira mugihe runaka , ni mugihe abo muri ik’ikirwa cya Taiwan bo bavugako ari igihugu kigenga ndetse kigendera ku mahame ya demokarasi , ibintu leta zunze ubumwe za America zikunda kumvika nk’izi bishyigikiye