Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Mata 2023 , mu nyubako ya Intare Arena nibwo hateraniye inama mpuzamahanga yateguwe n’umuryango wa RPF Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ishize uy’umuryango ubayeho ndetse akaba ari n’inama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame ndetse n’umugore Madam Jeannette Kagame.
Insanganyamatsiko y’iyi nama mpuzamahanga yateguwe n’umuryango wa RPF Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 , ikaba yari ugutekereza ku rugendo rw’imyaka ishize uy’umuryango ubayeho ndetse n’ahazaza , ibiganiro by’iyi nama bikaba byaribandaga ku ruhare rwa Politike y’umuryango wa RPF Inkotanyi mu kongera kubaka u Rwanda.
Umukuru w’igihugu akaba na Chairman w’umuryango wa RPF Inkotanyi , Perezida Paul Kagame , wari wifatanyije n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ndetse n’inshuti z’umuryango wa RPF Inkotanyi zari zitabiriye iy’inama , akaba yaravuzeko ikibazo Africa ifite aricyo kudahindura imikorere ngo ishyire mu bikorwa ibyo izi uko bigomba gukorwa , ahubwo igakora ubusa cyangwa igakora ibitari byo.
Umukuru w’igihugu akaba na Chairman wa RPF Inkotanyi , Perezida Paul Kagame , kandi akaba yaravuzeko we asanga kudashyira mu bikorwa ibikubiye muri gahunda z’amajyambere , aribyo usanga bikoma mu nkokora umugabane wa Africa mu rugendo rwawo rugamije kwigira ndetse no gufata mu biganza ahazaza w’uyu mugabane wa Africa.
Dr Donald Kaberuka wahoze ari umuyobozi wa bank nyafrica itsura amajyambere , wageje ikiganiro kubari bitabiriye iy’inama mpuzamahanga y’umuryango wa RPF Inkotanyi , akaba yaragaragaje uburyo umugabane wa Africa wahuye n’ibibazo bikomeye bitewe no guhora ufatwa nk’insina ngufi mu mikoranire ugirana n’ibihugu byo ku mugababe w’iburayi.
Impirimbanyi y’impinduramatwara muri Africa y’epfo , Tito Mboweni , nawe wagejeje ikiganiro kubari bitabiriye iy’inama ya RPF Inkotanyi , akaba yarashimye Politike y’umuryango wa RPF Inkotanyi yongeye kubaka igihugu cy’u Rwanda , ubundi avugako Politike yo kubakira igihugu kuba kiri bato ari zimwe mu nkingi zafashije igihugu cy’u Rwanda kongera kwiyubaka.
Umuryango wa RPF Inkotanyi ukaba wiziyije isabukuru y’imyaka 35 ubayeho , aho abitabiriye iy’inama yateguwe n’uyu muryango bashimye Politike y’uyu muryango yongeye kubaka igihugu cy’u Rwanda mu gihe gito nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze gushegeshwa na Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , kuri ubu akaba ari igihugu ntangarugero muri Politike kw’isi.