Goverinoma ya gisirikare iyoboye igihugu cya Burkina Faso yapfunze amashusho ya television ya France 24 mu gihugu cya Burkina Faso , nyuma y’uko iyi television icishijeho ikiganiro yagiranye n’umuyobozi wa Al Qaeda mu gice cy’amajyaruguru ya Africa.
Mw’itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa goverinoma ya gisirikare iyoboye igihugu cya Burkina Faso , Jean – Emmanuel Quedraogo , rikaba rivugako France 24 yahindutse umurongo witumanaho ry’abakora iterabwoba ndetse no guha rugari abakora iterabwoba n’imvugo zurwago byose biganisha ku ntego ziy’imitwe muri Burkina Faso.
ibibazo bya France 24 na goverinoma ya gisirikare iyoboye igihugu cya Burkina Faso bikaba byaratangiye tariki 6 Werurwe 2023 ubwo iyi television ya France 24 yatangazaga ibisubizo byanditse by’umuyobozi wa Al Qaeda Yezid Mebarek , usanzwe uzwi nka Abu Ubaydah Yusuf Al-Anabi.
Ni mugihe kandi ubuyobozi bwa Burkina Faso mu mpera z’umwaka wa 2022 bwari bwafunze nanone radiyo y’abafaransa RLF buyishinja gukwirakwiza ubutumwa bukura imitima abaturage b’igihugu cya Burkina Faso bw’umwe mu bayobozi b’imitwe y’iterabwoba.
Umubano w’igihugu cya Burkina Faso ndetse n’ubufaransa ukaba warahinduye isura nyuma y’uko goverinoma ya gisirikare iyoboye ik’igihugu cya Burkina Faso , ihiritse ubutegetse mu kwezi ku Ukwakira mu mwaka wa 2021 , ndetse iyi goverinoma ya Burkina Faso ikaba iherutse no gusaba ubufaransa ko bwakura ingabo zabwo muri ik’igihugu cya Burkina Faso.