Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa , CAF , bidasubirwaho ryemejeko umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda n’igihugu cya Benin mu gushaka itike y’igikombe cya Africa , uzabera mu Rwanda kuri Kigali Pele Stadium.
CAF , ikaba itangaje uy’umwanzuro nyuma y’impaka zari zazamuwe n’igihugu cya Benin , kivugako u Rwanda nta mahoteri rufite yabasha kwakira ikipe y’iki gihugu cya Benin bashingiye kuri Sitade ya Huye Stadium ihereye mu karere ka Huye yari kuzakira uy’umukino wa CAF.
Huye Stadium , akaba ari Sitade ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa , CAF , ryari ryarahaye uruhushya rw’uko yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga bitewe nuko yujuje ibisabwa nir’ishyirahamwe kugirango yemerwe kwakirirwaho imikino mpuzamahanga.
Mbere y’uko u Rwanda rukina umukino wa mbere n’igihugu cya Benin , akaba aribwo hadutse inkuru ivugako igihugu cya Benin cyatanze ikirego muri CAF cy’uko ikipe y’igihugu cyabo itazakinira kuri Sitade ya Huye Stadium bitewe n’ibibazo bya hoteri iyi Sitade ifite , ndetse CAF iyita ibimenyesha u Rwanda.
U Rwanda rukaba rwarayise rujurira ik’ikirego cya Benin yatanze muri CAF , ruvugako Huye Stadium ari Sitade yujuje ibisabwa byose kugirango ibe Sitade yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga ndetse ikaba yarahahwe ubwo burenganzira n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru wa Africa.
CAF , nyuma yo gusuzuma ikirego cya Benin ndetse n’ubujurire bw’u Rwanda , ikaba yaramenyesheje impande zombi u Rwanda na Benin ko uy’umukino wo kwishyura uzahuza impande zombi , uzabera mu Rwanda ukabera kuri Sitade yitiriwe Pele “Kigali Pele Stadium” ubundi ukaba nta mufana uri muri Sitade.
U Rwanda na Benin , kuri uyu wa kabiri akaba aribwo bazakina umukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cya Africa , mugihe umukino wa mbere wahuje impande zombi warangiye ibihugu byombi binganya igitego (1-1) ndetse akaba ari n’umukino wabanjirijwe n’imyitwarire mibi yaranze igihugu cya Benin cyakiriye uy’umukino.