Umukinnyi Cristiano Ronaldo , umwataka w’ikipe ya Al Nassr ndetse n’igihugu cya Portugal nyuma yo kongera guhamagarwa mw’ikipe y’igihugu cye cya Portugal yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru kw’isi , kuri ubu akaba ariwe mukinnyi wa mbere wahamagawe inshuro nyinshi mw’ikipe y’igihugu , inshuro 197.
Cristiano Ronaldo akaba yageze kuri akagahigo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane , nyuma y’uko abanje mw’ikipe ya Portugal yarigiye guhura n’igihugu Liechtenstein mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya EURO2024 bivungwako ari igikombe Cristiano Ronaldo ashobora kuzagaragaramo ari kumwe n’igihugu cye cya Portugal.
Cristiano kandi akaba ageze kuri akagahigo gashya mu mupira w’amaguru aciye ku bakinnyi barimo nka Bader Al-Mutawa wakiniye igihugu cye cya Kuwait inshuro 196 , umukinnyi Son Chin Ann wakiniye igihugu cye cya Malaysia , inshuro 195 ndetse n’umukinnyi Ahmed Hassan wakiniye igihugu cya Egypt , inshuro 184.
Ni mugihe abakinnyi batatu bakurikira Cristiano Ronaldo kuri akagahigo gashya yashyizeho ari abakinnyi bahagaritse gukina umupira w’amaguru bya burundu kuko uretse no kuba ntaho bagihurira n’umupira w’amaguru kuri ubu ari n’abantu bamaze no gusaza.
Umukinnyi Sergio Ramos akaba ariwe mukinnyi umwe rukumbi mu bakinnyi bakiri gukina waje nawe mu bakinnyi bamaze kugina imikino myinshi mw’ikipe y’igihugu aho we afite , inshuro 180 , Sergio Ramos akaba ariwe mukinnyi wakitwako akurikiye Ronaldo muri akagahigo gashya yashyizeho.
Cristiano Ronaldo akaba yongeye gushyiraho agahigo gashya nyuma y’uko kuri ubu ariwe mukinnyi wa mbere kw’isi wihariye uduhigo twinshi tugiye dutandukabye turimo no kuba ariwe mukinnyi watsize ibitego byinshi mu mukino y’ibihugu aho afite ibitego 118 bishora no kwiyongera ndetse akaba n’umukinnyi wa mbere kw’isi ufite ibitego , 828 ashobora kongera.
E