ONE AFRICA MUSIC FEST nirimwe mu maserukira muco y’Africa akomeye cyane intego ya ONE AFRICA MUSIC FEST igamije nukugeza kure umuziki ny’Africa ukagaragarira buri muntu wese uri muruganda rwa muzika ku isi yose iri serukira muco riba mugihe cy’ubushyuhe cyangwa bita “summer time” ribera muri USA cyangwa Dubai. Abahanzi barimo: Diamond Platnumz ,Tecno Miles ,Eddy Kenzo ,Burna boy bakaba baramaze gutoranywa nkabazitabira iri rushanwa.
Kuri konte ya Instagram yiri serukira muco bagiyeho bashyiraho post isaba gutora umuhanzi w’umunyarwanda wa mbere ukomeye mu muziki nyarwanda kurusha abandi, jya muri comments utore abahanzi wifuza ko bazarimba muri iri serukira muco rya 2021 ubundi mutubwire umuhanzi urusha abandi mu Rwanda. Mu gihe cyo kwandika iyi nkuru, umuhanzi Bluce Melody niwe wari uyoboye abandi umaze gutorwa kurusha abandi mu matora akomeje kujya imbere nawe wajyaho ukitorera umuhanzi ukunda.
Ntukuberiki aba bahanzi aribo bari kuvungwako bahanganye kandi hari na bandi bahanzi babyirukanye n’iki kigomba kwibazwe ? menya amateka y’abahanzi batatu bavugwako bahanganye muri aya matora.
Bruce Melody
Izina ry’uyu muhanzi rya fashe amazina abiri yaramaze imyaka irenga ine ariyo y’umvikana kari hejuru mu muziki nyarwanda ariyo Meddy na The Ben ndetse uyu muhanzi Bruce Melody akaba yaranavuzeko ari umufana ukomeye wa Meddy, Itahawacu Bruce n’imwene Jervis Ntibihanga na Verena Muteteri uyu muhanzi yatangiye umuziki mu mwaka 2006 ariko biranga kugeza mu mwaka 2011 ubwo yasohoraga indirimbo “tubivemo” hamwe na “telephone” mu mwaka wa 2012, uyu muhanzi Bluce Melody nibwo yabonye umuyoboro w’ubuzima bwe mu muziki nyarwanda atangira kwizera ko noneho yatangira gutungwa n’umuziki akora. Muri ikigihe nibwo yatangiye kubona abamwifashisha mu ndirimbo zabo zitandukanye.
Bruce Melody, yagize amahirwe yokwitabira amarushanwa yanjyagamo umugabo agasiba undi twavuga nka Coke Studio 2017 yitabiriye aba abaye umunyarwanda witabiriye iri rushwanwa. Bruce Melody yaje kwegukana irushwanwa ryari rikomeye mu Rwanda ari ryo Primus Guma Guma Super Star mu mwaka 2018 akaba ari nawe wanyuma waritwaye kuko ryahise rihagarara, ntibiramenyekana nibarizagaruka, Bruce Melody muri uyu mwaka akaba yaragizwe Bland Ambassador w’inyubako ya Kigali Arena kandi akaba yaranakoze indirimbo yaje kuba ikirango cy’imikino ya The Bal yaberaga mu Rwanda muri iyi nyubako, akaba ari umuhanzi mubari mu Rwanda ufite amasezerano menshi yo kwamamariza ibigo bitandukanye bya business biri mu Rwanda n’ubwo nta wamenya amafaranga akuramo uko angana, uyu muhanzi bavugako ari umuntu ukunda akazi akora byatumye bamwita Munyakazi nandi menshi.
The Ben
Mugisha Benjamin uzwi kw’izina rya The Ben yavutse mu mwaka 1988 yavukiye mu gihugu cya Uganda n’imwene Jean Mbonimana na Ester Mbabazi, The Ben n’umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Aranibi (RnB) kumwe na popu(Pop). Ni uwa kabiri mubana batandatu The Ben yatangiye umuziki awukundishijwe n’ababyeyi be, The Ben yamenyekaniye cyane kundirimbo amaso ku maso nyuma y’izindi nyinshi yari yararibyemo.
The Ben bwa mbere amurika Album ye ya mbere y’ise “amahirwe yambere ” n’ibwo abafana bamugaragarije urukundo bamukunda kuko bari bakubise buzuye bivuzeko urukundo abafana bumuziki nyarwanda bafana The Ben rwatangiye kuva kera.
The Ben niwe muhanzi nyarwanda rukumbi witabiriye umuhango w’igikombe cy’isi kandi anaririmba muri ibyo birori, The Ben muri 2017 niwe munyarwanda wambere wakuyeho agahigo kokuba umushyitsi mukuru witabiriye ibitaramo byinjiza abanyarwanda mu mwaka mushya byitwa East African Party, the Ben 2020 yongeye kuririmba mugitaramo cya East African Party nabwo ari umushyitsi mukuru The Ben akaba kandi yaranitabiriye iri serukira muco ONE AFRICA MUSIC FEST bari guhatanira kwitabira.
Meddy
Ngabo Medard uzwi kwizina rya Meddy akaba yaravutse 1989 akavukira mugihugu cyu Burundi mu mujyi wa Bujumbura, nyina umubyara yitwa Cyarukombe Alphonsina naho se akitwa Sindayihebura Alphonse, Meddy akaba ari umugabo w’ubatse akaba aherutse gushakana n’umukobwa w’umunya Ethiopia ubukwe bwe bukaba bwaritabiriwe nibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda.
Meddy yatangiye kumenyekana mu mwaka 2008 mundirimbo ze yari yakoze harimo Akaramata , Ngirira ubuntu , Ese urambona , Amayobera zose zakorwaga n’umu producer Lick Lick izi ndirimbo za muzamuriye izina cyane arakundwa kugeza ubu, Meddy afite agahigo kokuba umuhanzi w’umunyarwanda watumiwe nku muhanzi mukuru muri East African Party nyuma y’umuhanzi The Ben, Meddy yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2017 aje mugitaramo cya tegurwaga na Bralirwa niwe muhanzi w’umunyarwanda witabiriye igitaramo cya Mutzig Beer Fest aricyo cyategerwaga na Bralirwa kuva cyatangira kubaho, ikigitaramo kitabiriwe nabarenga ibihumbi birindwi.
Meddy mbere ya Covid-19 yarimbiye kurubyiniro rumwe n’umuhanzi NE-YO mugitaramo cyo kwita izina ingagi.
Meddy afite agahigo ko kuba ariwe muhanzi nyarwanda ufite indirimbo yarebwe cyane gusumba izindi, dore ko imaze kurebwa n’abantu barenga 50,000,000 kuri YouTube, ndetse yumviswe n’abarenga miliyoni kuri spotify.
Meddy akaba yararibye mu iserukira muco ngaruka mwaka rya WASAF.