Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rwatangajeko rwataye muri yombi umucamanza Twambajimana Eric wakoraga mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge akurikiranweho icyaha cyo gutanga impapuro mpimbano.
Kuwa gatanu tariki 10 Werurwe 2023 , akaba aribwo RIB yatangajeko yataye muri yombi uy’umugabo akurikiranweho icyaha cyo gutanga impapuro mpimbano zihamagaza zizwi nka convocation za RIB azohereza umuntu wahunze igihugu kugirango azifashishe asaba ubungiro iburayi.
RIB , ikaba yaragarajeko iz’impapuro zafashwe zigiye koherezwa uwahunze igihugu , zarizo kugirango azazifashishe asaba ubuhungiro iburayi agaragazako yashakishwaga n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ku mpamvu za Politike.
Ni mugihe iz’impapuro zafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali aho kuri ubu uwukurikiranweho ik’icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB iri Kacyiru mugihe hakomeje gukorwa iperereza kugirango dosiye ye ishyikirizwe urukiko.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rukaba rwarashimiye buri umwe wese watanze amakuru kugirango hakumirwe icyaha kitaraba ndetse n’ababigizemo uruhare bafatwe ubundi bashyikirizwe ubutabera kugirango bakurikiranwe.

