Home Amakuru Rwanda - UK : Perezida Paul Kagame na Rishi Sunak baganiriye ku...

Rwanda – UK : Perezida Paul Kagame na Rishi Sunak baganiriye ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kugariza uburasirazuba bwa Congo

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ndetse na mugenzi we Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Rishi Sunak bagiranye ikiganiro kuri telephone kibanze ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kugariza uburasirazuba bw’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.

Kuwa mbere tariki 6 Werurwe 2023 , akaba aribwo ab’abategetsi bombi bagiranye ikiganiro cyo kuri telephone aho ibiro bya Minisitiri w’intebe w’ubwongereza byatangajeko ab’abategetsi bombi bagiranye ik’ikiganiro cyo kuri telephone ku mugoroba wo kuwa mbere.

Perezida Paul Kagame ndetse na Rishi Sunak , ikiganiro cyabo kikaba cyaribanze ku bikorwa by’ihohotera bikomeje kugaragara muri Congo bikorerwa abaturage ndetse bavuga no kumbaraga za mahanga zikenewe kugirango ik’ikibazo kibashe gukemurwa burundu.

Umukuru w’igihugu kandi akaba ayerutse kuvugako ikibazo cy’umutekano muke kibarizwa mu burasirazuba bwa Congo ari ikibazo cy’abanye-congo ubwabo ndetse ko u Rwanda nta nshuro nimwe rwigeze rugambirira guhugabanya umutekano w’iki gihugu cya Congo.

Ni mugihe Perezida Macron mu ruzinduko rwe aherutse gukorera muri ik’igihugu cya Congo nawe yasabye ubutegetsi bwa Congo gukemura ibibazo byabo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki gihugu bakarekera gukomeza ku byegeka ku mahanga ngo kuko ubutegetsi bw’iki gihugu cya Congo nabwo atari shyashya.

Ni mugihe kandi ubutegetsi bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo budasiba gutanga ibirego burega u Rwanda mu nama mpuzamahanga zitandukanye burushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za FARDC , ibintu u Rwanda ruhakana kuva mu mwaka 2012 M23 yabaho.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi bakaba baranaganiriye ku masezerano ibihugu byombi u Rwanda n’ubwongereza byagiranye yo kohereza abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda binjiye mu bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko , bikaba bitenganyijweko abimukira ba mbere bashobora kuzoherezwa mu Rwanda mu mwaka wa 2024.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here