Umukinnyi Cristiano Ronaldo , rutayizamu w’ikipe ya Al Nassr n’igihugu cya Portugal , uy’umukinnyi yongeye gukora igikorwa cy’urukundo afasha abagizweho n’ingaruka z’umutingito mu gihugu cya Turkiye ndetse n’igihugu cya Syria , umutingito wahitanye abarenga ibihumbi 50.
Cristiano Ronaldo , akaba yarohereje indege y’ingoboka mu gihugu cya Turkiye ndetse na Syria byibasiwe nuy’umutingito muri uk’ukwezi gushize kwa Gashyantare , akaba ari indege y’ingoboka yagiye irimo amahema , ibiryo , amata , ibiryamirwa , ibyo kwiyorosa ndetse n’ibindi bitandukanye birimo n’imiti.
Cristiano usanzwe ari umuntu uzwiho gufasha aho buri mwaka atanga amaraso mu bikorwa by’umuryango wa abibumbye bizwi kw’isi nk’ibikorwa byo gufasha abarwayi bafite ibibazo by’amaraso , uy’umukinnyi amakuru akavugako yatanze iy’imfashanyo nyuma y’agahinda yatewe n’ibyaye muri ib’ibihugu bya turkey na Syria.
Uy’umutingito wabaye mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2023 mu bihugu bya Turkey na Syria , kuri ubu hakaba hamaze kubarurwa abarenga ibihumbi 50 bamaze guhitanwa nuy’umutingito wa mbere mu mateka y’isi wabayeho ugahitana imbaganyamwinshi ku rwego nkuru aho abarenga ibihumbi 50 bapfuye.
Cristiano Ronaldo kandi akaba yaratanze iy’imfashanyo ku baturage ba turkey na Syria , nyuma y’uko kuwa gatanu w’iki cyumweru gishize yari yatunguye umwana w’umunya-Syria bivugwako ari umufana we cyane ubundi akajya kumusura mu rugo iwabo bakabonana ndetse amashusho akaba yaragaragarije Cristiano Ronaldo ahoberana nuy’umwana n’ubwuzu bwinshi.
Cristiano Ronaldo kuri ubu akaba akinira ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia aho kuri ubu amaze kuyitsindira ibitego umunani ndetse akanatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego mu mikino itandatu amaze gukinira iy’ikipe yo muri Saudi Arabia nyuma y’uko asinyemo amasezerano y’imyaka ibiri n’igice.